AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kiliziya yishe abantu benshi igarutse ite kubuza abantu gukuramo inda ?- Mugwiza yasubije Karidinal Kambanda

Kiliziya yishe abantu benshi igarutse ite kubuza abantu gukuramo inda ?- Mugwiza yasubije Karidinal Kambanda
8-10-2021 saa 11:33' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3602 | Ibitekerezo

Gerry Mugwiza avuga ko Kiliziya Gaturika kimwe n’andi madini atari mu mwanya mwiza wo gutanga icyerekezo cy’imibereho n’imigenzereze y’abantu, akavuga ko mu mateka y’aya madini yishe abantu benshi ku buryo atari akwiye guhindukira ngo abuze abantu gukuramo inda ku babyemerewe nk’uko biherutse gutangazwa na Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda.

Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda aherutse gutangaza ko ko nta na rimwe gukuramo inda bigomba kwemerwa kuko ubikoze aba akoze icyaha cyo kwica mu gihe hari itegeko mu Rwanda ryemerera bimwe mu byiciro gukuramo inda.

Ubutumwa bwa Karidinali Kambanda yatangaje mu mpera z’ukwezi gushize bwagiraga buti “Ubuzima ni impano y’Imana. Kubwubaha ni ukubaha Imana, gukuramo inda ni icyaha gikomeye, ni ukwica umwana, ni ukwihekura, kirazira ni amahano.”

Gerry Mugwiza avuga ko ku bijyanye no gukuramo inda atajya aca bugufi, avuga ko Kiliziya Gatulika itari mu mwanya ukwiye wo kubuza abantu gukuramo inda cyangwa gutanga inama z’uburyo bwo kuboneza urubyaro cyangwa zo kubaka umuryango.

Ati “Kuko na bo ibyo bakora ntabwo biwubaka [umuryango], ntabwo ibyo bakora byubaha itegeko ry’Imana rivuga ngo ‘mubyare mworoke’.”

Gerry Mugwiza avuga kandi ko abantu bakwiye kwibaza impamvu hafi y’ikipe cy’Abapadiri haba hari n’ikigo cy’Ababikira, Umunyamakuru ahita amubaza ati “Kwegerana bisobanuye iki ?”

Amusubiza agira ati “Bisobanuye nyine ko bishobora kuba ngombwa ko bagira ibyo bakorana.”

Avuga kandi ko Abapadiri bamwe na bo ubwabo atari shyashya kuko hari abagira ingeso mbi zamaganwa na benshi nk’Ubutinganyi, agatanga n’urugero ko hari Umupadiri azi wari waraguriye inzu umusore anamushingira ubucuruzi ubundi bakajya bakora ibyabo.

Ati “Twagiye kumenya se ko ari Ubutinganyi ari uko bavuze ngo umusore yageze aho ararwara ngo asigaye agenda inyuma amaferi atakirimo.”

Mugwiza agaruka kuri kiriya gitekerezo cya Karidinali Kambanda, yagize ati “Simvuze ngo ntugatange ibitekerezo ariko hari ukuntu bano bantu bari mu buyobozi bw’amadini batakabaye ibikomerezwa ahubwo bakabaye ari abakozi ba rubanda.”

Yanagarutse kandi ku kuba Kiliziya Gatulika itajya yemerera abantu kuboneza urubyaro bakoresheje uburyo bwahimbwe n’abantu ahubwo ibasaba gukoresha ubwa gakondo.

Avuga ko muri rusange idini ryaje rije “kwica no kurimbura, ni ukubuza abantu amahwemo. Ubujije abantu kuboneza urubyaro uragarutse uti ‘ntimukuremo n’inda’ njye mbaye ndi uhitamo nahitamo ko abantu baboneza urubyaro kurusha kujya gukuramo inda zamaze kujyamo.”

Ngo mu mateka y’amadini, yishe abantu benshi ku buryo atumva uburyo yahindukira ikabuza abantu gukuramo inda.

Ati “Ni bya bindi Yesu yavuze ngo bamira umubu bakaminina ingamiya.”

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA