Apostle Joseph Yongwe washinze amatorero ya Horebu Church mu buhamya bwe avuga ko yinjiye mu rusengero bwa agiye kwiba Imana imuheramo agakiza, inamukorera ubukwe budasanzwe.
Uyu muvugabutumwa watumiye abantu ngo bazamutahire ubukwe mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze muri 2001 Imana yamubwiye ko azashinga itorero, ubuhanuzi busohora muri 2010.
Apostle Yongwe avuga ko yasengeye akanahanurira abarwayi bagakira, abarwayi bo mu mutwe, agasengera abantu benshi bagakizwa ku buryo yabatizaga abantu 120
Agira ati “Impano yanjye uko ikora bitandukanye n’uko iz’abandi zikora. Njyewe nkunda gusoma igitabo cy’Abaheburayo igice cya 11, kwizera ni ukumenya ibyiringirwa udashyidikanya ko bitazabura kuba. Niba rero kwizera ari ukumenya ibyiringirwa udashidikanya, wamaze kwizera ukiringira wanatangaza”.
Yakomeje agira ati “Njyewe ikintu cyose ngiye gukora ngitangaza kitaraba, nasenze Imana, Imana imbwira ko ngiye kurongora. Hari ku wa Gatatu Imana yabimbwiye nicaye mu materaniro, mbona marayika iyo ndi guhanura, arambwira ngo bwira abantu ko uzakora ubukwe ku itariki 27 z’ukwa 3”.
Avuga ko yahise ahagaragara imbere y’iteraniro abwira abakirisito ko azakora ubukwe ku itariki 27 Weruwe, abivuga ari mu mpera za Mutarama kandi nta fiancée afite.
Ati “Nta fiancée nari mfite, nta faranga nari mfite nanararaga ku gitanda umuntu yantije, kuri matora umuntu yantije mu gashamburete, mpita mbwira abantu ko nzakora ubukwe uwo munsi nti kandi mwese muzaze mu bukwe bwanjye”.
Yongwe avuga ko amaze kwihanurira iby’ubukwe bwe pasiteri w’aho yasengeraga mu Gakinjiro mu mujyi wa Kigali yahise amutumaho ajya mu biro amusaba kwihanga ngo yavangiwe n’umwuka w’ubusambanyi.
Ngo aho mu biro yahavuye yihannye, ariko ngo ku munsi wa kurikiyeho yagiye kubwiriza i Gikondo umwuka w’ Imana arongera amusaba kuvuga ko azakora ubukwe tariki 27 Werurwe arongera arabivuga.
Ngo hasigaye iminsi ibiri ngo ubukwe bube Imana yaramubwiye ngo namanuke age Nyabugogo muri gare, arahasanga umuntu amuhe tike age I Cyangugu ku bitaro bya Gihundwe arahasanga umuntu amuhe amafaranga yo gukora ubukwe.
Ngo niko byagenze yavuye mu biryo n’amaguru nta n’100 afite mu mufuka, agera Nyabugogo ahasanga umugabo amuha amafaranga ibihumbi 5 aratega agera ku marembo y’ ibitaro bya Gihundwe ahahagarara isaha n’igice ategereje umuntu atazi, ngo yagiye kubona abona haje Hilux irimo umugabo aramubwira ngo ndashaka kugukorera ubukwe.
Uwo muntu yamujyanye mu mujyi I Kamembe abikuza amafaranga yuzuye amvelope, miliyoni 6 uwo mugabo arikomereza.
Yongwe ngo yahise asubira I Kigali ahamagara abantu bapanga ubukwe, agura matora, ibitanda, n’utubati, atanga inkwano kwa sebukwe.
Ngo ubukwe bwe bwatashwe n’abantu benshi cyane ku buryo n’ umwe mu bayobozi ba ADEPR yabuze aho anyura yinjira mu rusengero.