AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rubavu : Itotero ryagobotse abagizweho ingaruka na Covid-19 bo basaba gufashwa birambye ngo batozongera gutega amaboko

Rubavu : Itotero ryagobotse abagizweho ingaruka na Covid-19 bo basaba gufashwa birambye ngo batozongera gutega amaboko
5-09-2021 saa 14:28' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1002 | Ibitekerezo

Itorero ry’Imana ry’Umunsi wa karindwi ryagobotse abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe batishoboye bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 bo basaba kuba bafashwa kwiyubaka bakizamura bakareka guhora bafashwa.

Maniriho Aime ashimira inkunga yahawe agasaba ko bafashwa kwiyubaka bakigira bakareka kujya bafashwa buri gihe.

Ati “bampaye umuceri isabune n’umunyu ndashimye rwose kuko kuva haza icyi cyorezo cya covid 19 ubu ni ubwa kane bamfashije nkuko bafasha abatishoboye nkanjye kuko mfite abana 2 kandi ndera ngenyine aho bakuye badufasha imana izabakubire kabiri ariko bazadufashe kwiyubaka ntitukajye buri gihe dufasha.”

Samvura Theoneste ashima kuba yaritaweho mu bihe bigoranye asaba itorero kubafasha kuburyo burambye aho guhora babafasha.

Ati “Iyi ni inshuro ya Kane bamfasha kuva icyorezo cya covid 19 cyatera iri torero ry’imana ryaturwanyeho,nubu ndumva nezerewe ndashima itorero n’umushumba kuko muri ibi bihe bikomeye baturwanyeho ariko baturemeye twakwiyubaka kudufasha bigahagarara.”

Bishop Habyarimana Job Emmanuel umuvugizi w’itorero ry’Imana ry’umunsi wa karindwi avuga ko abaturage bafite ikibazo cy’ubutaka buto mu gihe abaturage benshi ari abahinzi yizeza ubufasha bakabashyira mu matsinda y’ibirayi.

Ati “Ibi bikorwa byose tubikora kubera icyorezo cyatugwiririye cya covid 19 twiyambaza bene data haba hari ikibonetse tukabibagezaho kuko hano dufite ikibazo cy’ubutaka bucye mugihe hano abaturage benshi ariabahinzi ariko abo dufasha tugiye kubashyira hamwe mu matsinda ahinga ibirayi kuburyo batazongera gufashwa.”

Uyu Murenge wa Cyanzarwe ni umwe mu mirenge yo mu karere ka Rubavu ugira abakene kimwe n’umurenge wa Rubavu ikaba yarashegeshwe cyane n’icyorezo cya Covid 19 kuko ituwe n’abaturage bari batunzwe no guca inshuro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA