AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umupfumu Kanyamahanga arashinja Rayon Sports kumwambura yarayiraguriye bikaba - VIDEO

Umupfumu Kanyamahanga arashinja Rayon Sports kumwambura yarayiraguriye bikaba - VIDEO
7-10-2019 saa 18:39' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12757 | Ibitekerezo

Kanyamahanga Eric, ni umugabo ukiri muto utuye i Bweramvura mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, akaba ashimangira ko kuva afite imyaka 20 yatangiye ubuvuzi gakondo nk’umupfumu wabigize umwuga aho avuga ko avura indwara zitangaje yifashishije abakurambere be bapfuye ajya ahura nabo buri munsi bakaganira. Mu kiganiro kirambuye twagiranye yahishuye byinshi bidasanzwe ku buvuzi bwe, birimo no kuba ajya aragurira abakinnyi b’amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse ngo aba Rayon Sports baramwambuye ararakara kuburyo nibatamwishyura ngo azababuza kongera gutwara igikombe cya shampiyona.

Kanyamahanga ni umupfumu uvuga ko abikomora kuri sekuru, ariko mu kazi ke akaba anitabaza abakurambere be bapfuye barimo ba nyirakuruza, ba sekuruza n’abandi, ngo aba bose bajya bahurira mu kazu afite mu rugo yita indaro, bakava mu bapfuye bakagaruka bakaganira bakamufasha ibiba byananiranye akabishobozwa n’imbaraga zabo.

Bijya gutangira, ikinyamakuru Ukwezi cyamenye ibyo uyu mugabo ukuri muto agaragaza ko avura, binyuze ku rupapuro yahaye bamwe mu bamugana rugaragaza indwara zose ashobora kuvura, bituma umunyamakuru ashaka kubonana na nyirubwite. Ugeze mu gace atuyemo, abaturage baguhamiriza ko abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bari ku isonga mu bakiliya bahora baza kwa Kanyamahanga.

Izi zose ni indwara Kanyamahanga Eric ahamya ko avura mu buryo bworoshye

Gutanga umuti utuma uwabuze akazi akabona, umuti w’urukundo utuma umuntu akundwa cyane, umuti utuma umucuruzi abona abakiriya, umuti ugarura ibyibwe, umuti utuma abakwambuye bahita bakwishyura, umuti utuma umukobwa wabuze umugabo azinguka agahita amubona, umuti uhuza abatandukanye n’indi myinshi itandukanye niyo Kanyamahanga avuga ko atanga kandi ngo amaze gufasha abatari bacye, aho ngo yitabaza abakurambere be bakamufasha gukemurira abamugana ibyo bibazo byose.

Aka kazu ngo ni indaro avuganiramo n’abakurambere be bapfuye bakamuha amabwiriza

Avuga ko abakinnyi ba Rayon Sports bamurimo igiteranyo cy’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshanu, aturuka ku kuba yara baragiye kumushaka akabaha umuti wo gutsinda ibitego bagatwara igikombe ariko ngo ayo bamusigayemo bakaba barayamwimye. Avuga ko nk’umuntu ugaruza iby’abandi, ntakuntu we bazamwambura ngo bikunde.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA