Ubushinjacyaga bwasabiye Umuvugizi Wungirije mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda, Rev Karangwa John ukurikiranyweho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 5Frw.
Rev. Karangwa yatawe muri yombi mu mpera z’Ukwakira 2019, akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano zirimo imyamyabumenyi ebyiri ; iyo muri Uganda na Philippines, mu gihe yiyamamarizaga kuyobora ADEPR.
Mu Ugushyingo 2019, nibwo yakatiwe gufungwa by’agateganyo ahita ajyanwa muri gereza ya Nyarugenge iri I Mageragere, bivuze ko agomba kuburana afunzwe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kamena 2020, nibwo yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aburanishwa muri uru rubanza aregwamo n’Ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Karangwa akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’umuvugizi wungirije muri ADEPR, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite impamyabumenyi (Bachelor’s).
Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza kumenyekana ko ari impimbano atigeze ahiga.
Urukiko rwasabye ubushinjacyaha ibimenyetso nabwo bugaragaza inyandiko zanditswe n’urwego rubifitiye ububasha ari rwo Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), aho yagaragaje ko ishingiye ku bisubizo byavuye mu kigo cya Uganda gishinzwe uburezi cyahakanye ko iryo shuri ntariba muri Uganda.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko igisubizo cyavuye muri Philippines Association of Colleges and Universities Commission, nacyo cyaje gihakana ko ishuri Karangwa John, avuga ko yizeho rya Farcorners International Theological Seminary, ritaba mu mashuri yo mu gihugu cya Philippines.
Karangwa ahakana ibyo aregwa akavuga ko yahize akagaragaza ibimenyetso birimo urutonde n’ifoto ahabwa impamyabumenyi (graduation) yakuye kuri Google.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bimenyetso bitakwemerwa kuko nta rwego rubifitiye ububasha bwabitanze.
Nyuma yo kwiregura kwa Karangwa John, ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Urukiko ruvuga ko rugiye gusuzuma ibimenyetso rukazasoma urubanza tariki ya 30 Kamena 2020 saa cyenda.