AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

VIDEO- ‘Abiyita abakozi b’ Imana biransetsa kuba bataramenya ko ari izina ribapfobya’ Umunyamakuru Mugwiza

VIDEO- ‘Abiyita abakozi b’ Imana biransetsa kuba bataramenya ko ari izina ribapfobya’ Umunyamakuru Mugwiza
5-12-2019 saa 11:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4956 | Ibitekerezo

Muhawenimana Gerardine wamenyekanye ku mazina ya Mugwiza Gerry, agikora mu itangazamakuru avuga ko atemeranya n’ abiyita abakozi b’ Imana birirwa bacira abantu imanza.

Hari abumva ibiganiro uyu mugore agirana n’ itangazamakuru bakagira ngo ntabwo yemera Imana , gusa we avuga ko ayemera akavuga ko Imana imubamo. Ku rundi ruhande avuga ko abatemera Imana ari uburenganzira bwabo, bityo ko ntawe ukwiye kubareba nabi.

Mugwiza avuga ko hari abantu bafashe Imana bayifata nk’ aho ari umutungo wabo bwite kandi Imana ari iya bose.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI online TV yavuze ko abiyita abakozi b’ Imana batazi ko iryo zina ribapfobya, ibi ngo biramusetsa bikanamushimisha.

Yagize ati “Biranshimisha bikanansetsa ahubwo kuko ubwabo ntabwo baramenya ko ijambo umukozi w’ Imana ribapfoka, kuko umukozi w’ Imana ntabwo arusha agaciro umwana mu rugo”.

Muri iyi minsi hari abantu batandukanye bagenda batinyuka kugaragaza byeruye icyo batekereza ku bakozi b’ Imana. Hari ubutumwa buherutse kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga buvuga ngo abiyita abakozi b’ Imana bazerekane amasezerano y’ akazi bagiranye nayo.

Mugwiza we asanga abiyita abakozi b’ Imana badakwiye kunenga abandi bantu cyangwa babacire imanza kuko umukozi wo mu rugo atagira ijambo kurusha umwana mu rugo iwabo.

Reba video y’ ikiganiro kirambuye twagiranye na Mugwiza Gerry


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA