Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney uri mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara y’Amajyepfo, uyu munsi yahaye umuganda abaturage bahawe akazi ko gukora amaterasi mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.
Minisitiri Gatabazi watangiye uruzinduko rwe kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Nzeri 2021, uyu munsi yifatanyije na bariya baturage batishoboye bahawe akazi mu gukora amaterasi.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, bwatangaje ko uyu munsi Minisitiri Gatabazi yatangiye umunsi we wa kabiri “aha umuganda abaturage 510 bahawe akazi aho bakora amaterasi kuri hegitari 50.”
Uyu mushinga ukaba uzatwara Miliyoni 90 mu Murenge wa Ruheru, aho izirenga 50 zizasigara mu mifuka y’abaturage naho uriya mushinga ukazamara amezi 6.
Nyuma y’uriya muganda, Minisitiri Gatabazi ari kumwe n’abandi bayobozi, baganiriye n’abaturage ku mishinga iri gukorerwa ku mupaka.
Abaturage baboneyeho gushima uburyo ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bubitaho kandi bukomeje gusubiza ibyifuzo byabo.
UKWEZI.RW