AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abakunzi ba Chocolate mu Rwanda bagiye kumwenyura…Hagiye gutangizwa uruganda rwazo

Abakunzi ba Chocolate mu Rwanda bagiye kumwenyura…Hagiye gutangizwa uruganda rwazo
21-06-2021 saa 10:59' | By Editor | Yasomwe n'abantu 727 | Ibitekerezo

Ubufatanye bw’u Rwanda na Ghana bwitezweho gutangiza uruganda rukora Chocolate mu Rwanda ku buryo bishobora kuzatuma ibiciro by’ibi biribwa bikundwa na benshi, bimanuka.

Uru ruganda rutangwa n’icyizere cy’ibiganiro biri hagati ya Ghana n’u Rwanda bigamije gutangiza uruganda rukora Chocolat mu Rwanda, mu rwego rwo koroshya ubuhahirane ndetse no guteza ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Uruganda iki gihugu kizatangiza mu Rwanda ruzajya ruzana cacao itunganyije neza, yaba ifu, umushongi wayo cyangwa se imbuto zayo kugira ngo zikorwemo Chocolat mu Rwanda n’ibindi.

Ubusanzwe Chocolate ni ikiribwa gikundwa na benshi ariko kidapfa kwigonderwa na buri wese kubera uburyo zihenda.

Itangizwa rya ruriya ruganda rikaba rizaba ari amahirwe ku bakunda Chocolate mu Rwanda kuko uko baziguraga ziturutse hanze zishobora kuzahita zimanurirwa ibiciro.

U Rwanda na rwo ruzajya gushora imari muri Ghana, aho ruzatangiza uruganda rukora umuti wica udukoko ukozwe mu bireti, uzajya wifashishwa mu bworozi, ubuhinzi n’ibindi.

Ghana News yatangaje ko iri shoramari hagati y’ibihugu byombi rizafasha kugabanya amafaranga yatangwaga ku bwikorezi bw’ibicuruzwa byamaze gutunganywa, ahubwo bitunganyirizwe hafi y’abaturage.

Ubwo itsinda ry’abanyarwanda 32 barimo Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, ryasuraga Ghana kuva tariki 13 kugeza 20 Kamena, impande zombi zaganiriye ku mahirwe ahari mu bihugu byombi ajyanye n’ishoramari ndetse n’ubukerarugendo.

Kageruka yavuze ko ibihugu byombi byemeranyije ko bigiye gukora ubushakashatsi kuri izi nganda bigiye gutangiza ari urutunganya ibireti muri Ghana ndetse n’urutunganya cacao mu Rwanda.

Yagize ati “Kugira ngo tworoshye isoko hagati y’u Rwanda na Ghana, turasaba ko aya masezerano y’ubufatanye bwo gutunganya ibi bicuruzwa ku mpande zombi yasinywa mu buryo bwihuse.”

Ubwo itsinda ry’abayobozi ba Ghana ryagiriraga uruzinduko mu Rwanda kuva tariki 14 kugeza 20 Werurwe 2021, ibihugu byombi byemeranyije ubufatanye bushingiye ku guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.

Mu bindi byemeranyijwe harimo guteza imbere uburezi, ubugeni, ingendo, ubukerarugendo n’amahoteli, umuco n’ubuhinzi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga ku ruhande rwa Ghana, Afua Asabea Asare, yavuze ko ubu bufatanye bw’ibihugu byombi ari itangiriro ry’urugendo mu gushaka amahirwe y’ahandi hashorwa imari.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Dr Aissa Kirabo Kacyira, yashimiye iki gihugu ku bwo kwakirana yombi abanyarwanda, avuga ko igihe kigeze ngo agaciro ka Afurika gahabwe intebe, bikazatuma Isoko Rusange rya Afurika ritera imbere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA