AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Agahinda k’Umunyarwandakazi watoterejwe muri Uganda, akabura umwana n’ubu ntazi irengero rye

Agahinda k’Umunyarwandakazi watoterejwe muri Uganda, akabura umwana n’ubu ntazi irengero rye
5-02-2021 saa 11:06' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1836 | Ibitekerezo

Nzamukosha Diane ni umwe mu Banyarwanda batandatu (6) baherutse kurekurwa na Uganda bari bafungiyeyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Uyu munyarwandakazi ubu urembeye kwa muganda kubera iyicarubozo yakorewe, yavuze ibibi yakorewe byatumye abura umwana we akaba atazi irengero rye.

Uyu munyarwandakazi wageze ku mupaka atabasha kwigenza, yahise ajyanwa mu bitaro ubu akaba ari kwitabwaho kubera ingaruka z’ibikorwa by’iyicarubozo yakorewe n’inzego z’umutekano za Uganda bikamunegekaza.

Nzamukosha wagiye muri Uganda muri 2014 agie gushakirayo imibereho mu bucuruzi bw’imyenda, avuga ko byabanje kumuhira ariko umwaka ushize ubwo inzego z’umutekano zatotezaga Abanyarwanda bari muri kiriya gihugu ngo na we byaje kumugeraho.

Avuga ko ubwo bazaga kumufata mu masaha ya nijoro, umwana we yabonye abantu bafite imbunda agahita yiruka ku buryo n’uyu munsi atazi irengero rye.

Akimara gufatwa bamujyanye mu kigo cy’ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda, batangira kumukubita bamuziza ko ngo yaje gutatira u Rwanda.

Ati “Nababwiye ko ntari maneko ndi umucuruzi ibyo kuneka ntabizi, bambwira ko mbeshya, ni bwo bankoreraga iyicarubozo ngo nemere ko u Rwanda rwantumye kuneka.”

Avuga ko mu mezi atandatu amaze afungiye hariya yakubitwaga amanywa nijoro kandi ibice byose by’umubiri ; mu birenge, mu mutwe ndetse n’ahandi hose.

Uyu mubyeyi waganiriye n’Abanyamakuru aryamye mu gitanda aho arwariye kwa muganga ururimi rutava mu kanwa kubera kuremba, avuga ko aho yari afungiye hari n’abandi banyarwanda benshi.

Avuga ko kugira ngo ave hariya ari nk’Imana kuko yaje kurwara akaremba “noneho baravuga ngo reka bikize maneko ngo bayisubize iwabo, banzana batyo.”

Uyu mubyeyi uvuga ko aho yari afungiye hari hafungiye Abanyarwanda bagera mu 100, avuga ko hari n’umugore wapfuye yirebera yishwe n’abo babakoreraga iyicarubozo.

Mu kabara iyi nkuru y’inzira y’umusaraba, anyuzamo akarira, akagira inama Abanyarwanda batecyereza kujya muri Uganda ko “Babyibagirwa burundu. Umunyarwanda wese ushaka kujya i Bugande yareba uko meze akabihurwa [yabivuze arira], hari n’ibyo ntashobora kuvuga.”

Atabariza Abanyarwanda asize mu menyo ya rubanda bakomeje gukorerwa iyicarubozi muri kiriya gihugu abandi bakicwa.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA