AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Aimable Karasira ukunze gukoresha amagambo aremereye yatawe muri yombi

Aimable Karasira ukunze gukoresha amagambo aremereye yatawe muri yombi
1er-06-2021 saa 07:51' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1485 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Aimalbe Karasira wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda umaze iminsi yumvikana mu biganiro kuri Youtube avugamo amagambo aremereye.

Ubutumwa bwa RIB yashyize kuri Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi, bumenyesha ko uyu mugabo yatawe muri yombi kubera ibyaha akurikiranyweho.

Ubu butumwa bugira buti “RIB yafunze Karasira Aimable imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.”

Bugakomeza bugira buti “Karasira amaze iminsi atanga ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.”

RIB ivuga biriya byaha bishinjwa Karasira biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, n’ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RIB kandi yamenyesheje ko Karasira Aimable ubu afungiye kuri station ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ubu busoza bugira buti “RIB irongera kwibutsa abantu bose ko uwo ari we wese uzitwaza imbuga nkoranyambaga agakora ibyaha azabihanirwa.”

Karasira Aimable ukunze kuvuga ko azira kuba avuga ibitavugwa na buri wese, akoresha amagambo aremereye nko mu kiganiro yigeze kuvuga ko hari Abahutu benshi bishwe ndetse akagira inama abo muri ubu bwoko kuzakomeza guharanira ko Umuryango w’Abibumbye wazemeza ko habayeho na Jenoside yakorewe Abahutu.

Uyu mugabo uvuga ko yarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse ikamutwara benshi, yari asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza aza kwirukanwa.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA