AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amayobera ku cyatumye Urukiko rwa Kigali rwakira Ubujurire ku rubanza rutabaho

Amayobera ku cyatumye Urukiko rwa Kigali rwakira Ubujurire ku rubanza rutabaho
9-10-2021 saa 11:15' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4757 | Ibitekerezo

Umuryango wa Nkundabanyanga Eugenie uvuga ko umaze imyaka myinshi usiragizwa mu kibazo cyo guhabwa isambu yabo ifite agaciro bivugwa ko karenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, bari mu gahinda nyuma yo kumva ko Urukiko rukuru rwa Kigali rwakiriye ikirego cy’Ubujurire ku rubanza rutabaho kuko rwasibwe burundu mu mpapuro z’ibirego by’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Nkundabanyanga Eugenie amaze imyaka myinshi aburana isambu ye na Mbarushimana Jean Pierre ariko uyu ntiyakunze kuboneka mu rukiko, ahubwo habonekaga uwitwa Karangwa Charles yaje kumugoboka. Uyu Karangwa Charles ariko ninawe umuryango wa Nkundabanyanga uvuga ko yabahuguje isambu akagenda abasiragiza kugeza ubwo bamutsindaga mu nkiko zitandukanye ariko nanubu akaba atarahabwa isambu ye.

Mbarushimana Jean Pierre isambu yanditsweho, yatsinzwe mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro muri 2019 nk’uko bigaragazwa n’impapuro dufitiye kopi, urukiko rwemeza ko Mbarushimana Jean Pierre atsinzwe ndetse ko ubutaka bugomba kwandukurwa kuri uyu Mbarushimana bukandikwa kuri Nkundabanyanga Eugenie.

Mbarushimana watsinzwe yarajuriye ariko amara igihe ataboneka mu rukiko

Mbarushimana Jean Pierre yahise ajurira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko amara igihe atitaba kandi ari we watanze ikirego cy’ubujurire. Nk’uko amategeko abiteganya, Urukiko rwa Nyarugenge rwaje gusiba burundu uru rubanza rw’ubujurire mu gitabo cy’ibirego.

Me Ntwari Justin wunganira Nkundabanyanga Eugenie avuga ko amategeko ateganya ko uwasibiwe urubanza ashobora kujya kurubyutsa bitarenze iminsi 15 ariko akagaragaza impamvu ikomeye yatumye ataboneka. Ibi ngo ntibyakozwe muri iyo minsi ahubwo batunguwe no kumva urubanza rwarajuririwe mu Rukiko rukuru rwa Kigali hanyuma urukiko rwakira ikirego kandi ngo ibyo binyuranyije n’amategeko kuko urubanza bajuririye rutabaho, kuko rwasibwe burundu mu gitabo cy’ibirego.

REBA VIDEO ISOBANURA IKI KIBAZO HANO :

Uyu muryango uvuga ko wahuye n’akarengane, wahise wandikira Ubugenzuzi bw’Inkiko bagaragaza ko bakomeje kurengana no gusiragizwa, iyo baruwa twabashije kubonera kopi ikaba yaranahawe inzego zitandukanye zirimo n’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Ibaruwa umuryango wanditse usobanura imiterere y’akarengane bahuye nako

Hagati aho ariko uwitwa Karangwa Charles uyu muryango uvuga ko ari we ubyihishe inyuma ndetse ari nawe watangiye ashaka kubahuguza isambu yabo kuva cyera, twamuhamagaye ku murongo wa telefone ntiyitaba, ndetse no mu biganiro twagiranye ku butumwa bugufi yanze kugira icyo atangaza ku byo ashinjwa n’uyu muryango.

Uyu Karangwa Charles ni we wakunze kuboneka mu rukiko mu gihe uwabaga yatanze ikirego ari Mbarushimana Jean Pierre udakunda kuboneka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA