AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amb Kamali Karegesa wigeze guhagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo yitabye Imana

Amb Kamali Karegesa wigeze guhagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo yitabye Imana
11-08-2020 saa 18:30' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2515 | Ibitekerezo

Kamali Karegesa wigeze kuba ambasaderi akaba yaranabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe yitabye Imana.

Amb Kamali wakoze imirimo itandukanye hano mu Rwanda irimo no kuba yarabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo kugeza mu 2011, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2020.

Umuryango RPF Inkotanyi wihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Mu itangazo ryanyuze kuri Twitter ya FPR Inkotanyi rigira riti “Mu izina ry’Umuryango RPF Inkotanyi, Umunyamabanga Mukuru Hon François Ngarambe arihanganisha umuryango wa Ambasaderi Kamali Karegesa witabye Imana kuri uyu wa Kabiri azize uburwayi."

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Ambasaderi Kamali azibukirwa ku kwitangira igihugu no kugikorera. Imana imuhe iruhuko ridashira


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA