AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ange Kagame n’umugabo we bibarutse imfura, Perezida Kagame yishimiye kubona umwuzukuru

Ange Kagame n’umugabo we bibarutse imfura, Perezida Kagame yishimiye kubona umwuzukuru
20-07-2020 saa 12:49' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 25018 | Ibitekerezo

Ange Ingabire Kagame, Umukobwa wa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yibarutse imfura yabyaranye n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bashyingiranywe mu mwaka ushize. Umukuru w’igihugu yishimiye kubona umwuzukuru we wa mbere.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Kagame yanditse ko kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, ari bwo we na Jeannette Kagame babonye umwuzukuru.

Perezida Kagame yatangaje ko abyishimiye ndetse anagaragariza umukobwa we n’umukwe we ko abishimiye cyane ku bw’imfura yabo.

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019 nibwo Ange Ingabire Kagame yasezeranye n’ umugabo we Bertrand Ndengeyingoma. Ibirori byabereye mu Intare Arena, ahari icyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter ubwo bari mu kwezi kwa buki, Ange Kagame yagize ati “Nabonye uwo umutima wanjye ukunda”.

Aya magambo Ange Kagame yavuze ko ari mu Ndirimbo ya Salomo , igice cya 3 umurongo 4. Aya magambo Ange Kagame yayaherekeresheje impeta, umutima, na camera ifotora.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA