AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

BREAKING : Perezida Macron asesekaye i Kigali

BREAKING : Perezida Macron asesekaye i Kigali
27-05-2021 saa 08:19' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2015 | Ibitekerezo

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa wari utegerejwe i Kigali mu Rwanda, yahageze muri iki gitondo cyo ku wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021.

Perezida Emmanuel Macron wageze ku kibuga cy’Indege cya Kanombe muri iki gitondo, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Mbere yo gufata rutemikirere yerecyeza i Kigali, Perezida Emmanuel Macron yatanze ubutumwa bugaragaza ikimujyanye mu Rwanda ko ari “ukwindika paje nshya y’Umubano” hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.

Muri ubu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Macron yagize ati “Mbere yo kwerecyeza i Kigali mfite icyizere gihagije ko mu masaha ari imbere tugiye kwandika paje nshya y’umubano hagati yacu n’u Rwanda na Afurika.”

Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko aza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zazize Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Emmanuel Macron aza kwakirwa na mugenzi we Perezida Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro bakagirana ibiganiro.

Perezida Emmanuel Macron kandi araza kugirana ikiganiro n’Abanyamakuru kitezwemo kuza kuvugirwamo byinshi bigamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi byari bimaze igihe kinini bitabanye neza kubera uruhare u Bufaransa bwagize mu mateka mabi yabaye mu Rwanda arimo na Jenoside Yakorewe Abatutsi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA