AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Busingye yahererekanyije ububasha n’umusimbuye avuga urwibutso rwe mu myaka 8 amaze muri MINIJUST

Busingye yahererekanyije ububasha n’umusimbuye avuga urwibutso rwe mu myaka 8 amaze muri MINIJUST
23-09-2021 saa 16:13' | By Editor | Yasomwe n'abantu 738 | Ibitekerezo

Johnston Busingye uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yahererekanyije ububasha bw’inshingano na Dr Ugirashebuja Emmanuel wamusimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera, agaruka kuri bimwe azazirikana mu myaka umunani yari amaze kuri uriya mwanya.

Johnston Busingye yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzeri nyuma yo guhererekanya ububasha bw’inshingano na Dr Ugirashebuja Emmanuel warahiriye kuba Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda.

Johnston Busingye wari umaze imyaka umunani ari kuri uyu mwanya, yavuze ko yishimiye kumara iki gihe cyose atanga umusanzu we mu Rwanda akora ziriya nshingano mu nyungu z’Abanyarwanda.

Yagize ati “Yari amahirwe adasanzwe yo gukora nyuma y’abambanjirije. Imyaka umunani nkora muri Minisiteri nziza nk’iyi ndetse no gukorana n’abakozi ba Minisiteri, imyaka umunani yo gukorana no kuzuzanya, imyaka umanani y’ibyagezweho, imbogamizi, gutsindwa, amasomo, imyaka umunani yo gutanga umusanzu wanjye ku Rwanda.”

Busingye yavuze ko azahora azirikana ibihe byiza, kwihanganirana, ubumuntu ndetse no gushyira hamwe kw’abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera.

Dr Ugirashebuja warahiye ejo ku wa Gatatu tariki 22 Nzeri, yashimiye Busingye asimbuye ku musasuro ushimishije wagezweho mu gihe yari Minisiteri w’Ubutabera.

Perezida Paul Kagame wakiriye indahiro ya Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko atari mushya mu rwego rw’Ubutabera kandi ko yizeweho ubushobozi bwo kuzakomeza kuzamura uru rwego ku gipimo Abanyarwanda barwifuzaho.

Perezida Kagame yibukije Dr Ugirashebuja ko Abanyarwanda bifuza ubutabera mu bibazo bimwe na bimwe bajya bagira.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA