Auditorium President Paul Kagame ni inzu mberabyombi y’ikigo gikora ubushakashatsi ku ndwara ya Kanseri giherereye i Strasbourg mu Bufaransa, ikaba yaritiriwe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kubera uruhare yagize mu guteza imbere ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi.
Iyi nzu yafunguwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021, yubatse ahaherereye kiriya kigo cya kitwa IRCAD (Institut de Recherche contre les Cancers de l’Appareil Digestif).
Ni ikigo gikorerwamo ibikorwa binyuranye by’ubuvuzi bukoresheje ikoranabuhanga bw’indwara ya Kanseri ifata imyanya y’igogora.
Iki kigo gitangirwamo serivisi zirimo izo kubaga abantu hifashishijwe ikoranabuhanga rya robot ku buryo hatabaho guhusha mu gihe bariho bavura.
Iki kigo kandi kikanatangirwamo amasomo y’ubuvuzi yo ku rwego rwo hejuru na bwo hifashishijwe ikoranabuhanga.
Prof. Jacques Marescaux uyobora kiriya kigo, yavuze ko impamvu bakitiriye Perezida Paul Kagame ari uko yagize uruhare runini cyane mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi akaba aza ku isonga mu basobanukiwe ko ikoranabuhanga ryafasha koroshya itangwa rya serivisi.
Kiriya kigo IRCAD kandi ubu kiri kubaka ishami ryacyo mu Rwanda i Masaka mu Karere ka Kicukiro, ndetse Leta y’u Rwanda ikazagitangaho Miliyari 21 Frw.
Prof. Jacques Marescaux yavuze ko kuba Perezida Kagame yaremeye gushyigikira ibikorwa bya kiriya kigo, na byo biri mu byatumye yitirirwa kiriya cyumba mberabyombi.
Kiriya cyumba mberabyombi Auditorium President Paul Kagame gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 250 kikaba kirimo ibikoresho by’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru rishobora gutuma abantu bari mu bice binyuranye babasha kuganira ndetse no kwiga.
Natunguwe n’igitekerezi cya Prof Marescaux
Perezida Kagame afungura iki cyumba, yavuze ko mbere ahura na Prof Marescaux akamubwira ibyo akora, yifuje ko byakorwa no mu Rwanda gusa ko atari abyizeye.
Yagize ati “Nabanje gutekereza ko naba ntumvise neza ubundi mubaza niba ibyo numvise ari byo yavuze maze arabyemera.”
Yakomeje agira ati “Byaranshimishije ubundi mvuga ko tugomba gukora ibyo dusabwa kugira ngo ibyo bintu by’ingirakamaro natwe bitugereho ari byo gutangiza IRCAD mu Rwanda.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko ikindi kintu gikomeye ari ukuba ikoranabuhanga n’udushya ari ibintu bifite imbaraga cyane mu kuzamura urwego rw’ubuvuzi ndetse ko biri mu nkingi z’icyerekezo cy’u Rwanda.
UKWEZI.RW