Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwategetse ko Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha by’ubuhemu akurikiranyweho.
Dr Habumuremyi ukurikiranyweho ibyaha by’ubuhemu no gutanga sheki itazigamiye yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ndetse kuri ubu yari Perezida w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, CHENO.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko uyu mugabo ufite imyaka 59 y’amavuko, yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020, akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu
Kuwa Kane tariki 16 Nyakanga 2020 nibwo Dr Pierre Damien Habumuremyi yagejejwe imbere y’urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye Kibagabaga ngo aburanishwe ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.
Ubwo yari mu Rukiko, Dr Habumuremyi n’abamwunganira mu mategeko baburanye bahakana ibyaha byose baregwa, bakavuga ko nta mpamvu y’uko yaburana afunzwe cyane ko ari umuntu uzwi, ufite aho abarizwa kandi uruhushya rwe rw’inzira rufitwe na RIB bityo akaba adashobora gutoroka ubutabera.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwasomye umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo maze rutegeka ko Dr Habumuremyi, aburana afunzwe by’agateganyo.