Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umupadiri wo mu karere ka Gakenke ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa utaragira imyaka y’ubukure.
Uyu mupadiri ni uwo muri Paruwasi ya Mbogo mu Murenge wa Rushashi, akarere ka Gakenke.
Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle yatangarije UKWEZI ko uyu mupadiri yatawe muri yombi ku wa 11 Gicurasi 2020.
Bivugwa ko uyu mupadiri acumbikiwe kuri station ya RIB ya Gakenke naho dosiye ye ikaba yamaze gushyikirizwa Urukiko .
Abaturage bo mu Murenge wa Rushahi bavuga ko uwo mupadiri ashobora kuba yararezwe n’uwo mukobwa bivugwa ko yasambanyije cyangwa umwe mu bo mu muryango we akaba ari we watanze amakuru, kuko atafatiwe mu cyuho.
Mu Cyumweru gishize ngo yahamagajwe ku bugenzacyaha mu Gakenke atega moto imugezayo.
Umumotari yasabye kumutwara yabanje kubyanga kuko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus atabyemera, biba ngombwa ko abo mu bugenzacyaha bihamagarira umumotari bamuha uburenganzira bwo kujyana uwo mupadiri.
Umumotari amaze kumugezayo yahise agendaa, nyuma biza kumenyekana ko padiri yahise afungwa.
Paruwasi ya Mbogo iherereye muri Arkidiyosezi ya Kigali, yashinzwe mu mwaka wa 2017. Yari yarahawe abapadiri babiri.
Ingingo ya 133 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umuntu wese usambanya umwana aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.