AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gatuna : Uganda yashyikirije u Rwanda imibiri y’Abanyarwanda babiri biciweyo

Gatuna : Uganda yashyikirije u Rwanda imibiri y’Abanyarwanda babiri biciweyo
9-09-2021 saa 15:36' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1726 | Ibitekerezo

Ku mupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, u Rwanda rwakiriye imibiri y’Abanyarwanda babiri biciwe muri Uganda aho bari basanzwe bakorera.

Ni igikorwa cyabereye ku mupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix.

Mayor Ndayambaje Félix yari kumwe n’abo mu nzego z’umutekano mu Rwanda mu gihe Uganda yari ihagarariwe na Chairman w’Akarere ka Kabale, Hon. Nelson NSHANGABASHEIJA aho yari kumwe na bamwe mu bayobozi mu nzego z’umutekano za kiriya gihugu.

Iyi mibiri irimo uwa Dusabimana Theoneste w’imyaka 52 wari utuye mu Mudugudu wa Kiriba, Akagari ka Muhombo mu Murenge wa Cyumba wabonetse yishwe ku wa 30 Kanama 2021.

Na none kandi hakiriwe umubiri wa Bangirana Paul w’imyaka 47 wo Mudugudu wa Cyasaku, Akagari ka Nyarwambu mu Murenge wa Kaniga wabonetse yishwe ku wa 02 Nzeri 2012.

Ubuyobozi buvuga ko aba Banyarwanda uko ari babiri, bombi bakoreraga muri Uganda aho baniciwe.

Kuva umubano w’u Rwanda na Uganda wazamo igitotsi hakunze kumvikana ibikorwa nk’ibi byo gushyikirizanya imirambo y’abaturage ku mpande z’ibihugu byombi bagiye bapfira muri kimwe.

Nanone kandi Abanyarwanda benshi bari barafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagiye barekurwa bakakirwa n’u Rwanda.

Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, Perezida Paul Kagame yagarutse ku mubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kuba mubi, aho yongeye kuvuga ko hakirimo ibibazo byinshi byo kugira ngo umubano usubire mu murongo.

Yanagarutse ku cyemezo cyo gusaba Abanyarwanda kutajya muri kiriya Gihugu kuko bagerayo bakagirirwa nabi, icyakora avuga ko “na byo ari ugushoberwa” kuko ari amaburakindi dore ko kubera amateka y’ibi bihugu byombi hari Abanyarwanda bafite igice cyamwe cy’umuryango wabo muri Uganda bakagira ikindi mu Rwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA