Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ndizeye Emmanuel na Mpayimana Epimaque wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi beguye bakurikiranye.
Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ndizeye Emmanuel, wari umaze amezi atatu abisabwe ariko akavuga ko bidakurikije amategeko, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Mata 2021 yatanze ibaruwa ye isezera.
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Gasarabwe Jean Damascène, yatangaje ko yakiriye ibaruwa yo gusezera ku kazi y’uriya wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kariya Karere.
Gusabwa kwegura kwa Ndizeye Emmanuel byagarutsweho cyane mu binyamakuru mu minsi yashize gusa uyu yari yaranze kwegura kuko ngo byari binyuranyije n’amategeko.
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Gasarabwe Jean Damascène ubwo yari amaze kwakira ibaruwa y’ubwegure bwa Ndizeye, yavuze ko ibyavuzwe ku mikorere itanoze y’uyu wari Gitifu na Nyobozi ntacyo yabivugaho kuko nta genzura ryakozwe.
Muri kariya Karere ka Nyabihu havugwa idindira ry’imihanda yubakwa muri Gishwati, bikavugwa ko bifite umuzi ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere dore ko ari we uba ushinzwe imari y’Akarere.
Uwa Gicumbi na we yareguye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Mpayimana Epimaque, we waneguye mbere, we yanditse asaba gusezera ku wa Kane tariki 22 Mata 2021.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nteziryayo Anastase, yemeye ko babonye ibaruwa ya Mpayimana Epimaque asaba guhagarika akazi ariko ko byemezwa n’Inama Njyanama y’Akarere.
Mu ibaruwa isaba gusezera, Mpayimana Epimaque yavuze ko ari ku bw’impamvu z’inyungu z’akazi.
Mu myaka yatambutse hakunze kuvugwa iyegura rya bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze, byakunze kujya bibera rimwe, bamwe bakavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite ngo kuko bababaga batakibashije kugenda n’umuvuduko wifuzwa mu mikorere y’izi nzego.
UKWEZI.RW