Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite iri gusuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura Itegeko n°03/2015 ryo ku wa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza. Uyu mushinga mushya w’itegeko harimo ingingo ivuga ko uzajya arenza tariki 31 Ukuboza atarishyura ubu bwisungane azajya arenzaho amafaranga azagenwa n’iteka rya Minisitiri w’Intebe.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Uzziel Ndagijimana yabwiye abadepite ko impamvu z’uyu mushinga w’itegeko harimo gukemura ibibazo bibangamiye abanyamuryango ba Mitulle de santé.
Minisitiri Ndagijimana yavuze ko guhera tariki ya 1/07 kugeza ku ya 31/12,umuryango uzajya utangira guhabwa serivisi z’ubuvuzi igihe umaze kwishyura nibura 50% by’umusanzu wose.Ku bazaba barengeje 31/12 batishyuye amafaranga yose,uburenganzira bwa serivisi z’ubuvuzi buzajya buhagarara.
Uyu mushinga w’itegeko uteganya ko abagize urugo batishyuye umusanzu wose wa ngombwa kugeza ku itariki ya 31 Ukuboza, bishyura, kuri buri wese mu bagize urugo, umusanzu wa ngombwa wiyongereyeho amafaranga agenwa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.
Abadepite babajije ibibazo bitandukanye,cyane babaza impamvu uyu mushinga w’itegeko uteganya amafranga y’ibihano(amende) ku muntu wagejeje tariki ya 30 Ukuboza ataratanze umusanzu asabwa,ndetse n’ikibazo cy’imiti ikunze kubura ku mavuriro abarwayi bagasabwa kuyigurira kdi ihenze.
Min. Ndagijimana yabwiye Abadepite ko uyu mushinga w’itegeko ugamije gukemura ikibazo cy’abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza bakunze kwinubira uburyo abagize umuryango bishyuye imisanzu yabo nyuma ya 30 Nzeri bagomba gutegereza iminsi 30 mbere yo guhabwa serivisi z’ubuvuzi.
Minisitiri Uzziel Ndagijimana
Src : Twitter, Chamber of Depities