AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibitangaje ku nzu Kabuga Felicien na murumuna we bubatse iwabo mucyaro bakomokamo- Amafoto

Ibitangaje ku nzu Kabuga Felicien na murumuna we bubatse iwabo mucyaro bakomokamo- Amafoto
30-10-2020 saa 17:11' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 28639 | Ibitekerezo

Kabuga Felicien ufungiye mu Buholandi aho ategereje kuburanishwa ku byaha akekwaho bijyanye n’umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi, yari umuherwe w’ikimenyabose mu Rwanda ariko bikaba akaruho iwabo aho avuka mu cyahoze ari Byumba, ubu ni mu murenge wa Mukarange mu karere ka Gicumbi. N’ubwo ari mu gice cy’icyaro, Kabuga na murumuna we bahubatse amazu y’igitangaza, ndetse uwo muvandimwe we yahubatse umuturirwa karahabutaka.

Twasuye ahubatse iyi nzu yahoze ari iya Kabuga Felicien, dore ko ubu itakibarizwa mu mitungo ye kuko mu gihe yari yaraburiwe irengero yatejwe cyamunara amafaranga avuyemo agashyirwa mu y’abashinzwe gucunga imitungo yasizwe na beneyo. Ni inzu nini cyane, umwuzukuru we twasanze atuye hafi aho akaba yaradutangarije ko ifite ibyumba bigera muri 20. Nta bantu ubu bayibamo, igice kimwe cy’igipangu cyarasenyutse, ku mbuga hameze ibyatsi twasanze binaziritsemo ihene. Ikindi gice mu rugo imbere hateye imyaka irimo ibirayi n’ibigori.

Hari ibyakunze kuvugwa ko iyi nzu ya Kabuga yabagamo icyumba kitakingurwaga ngo cyabagamo imbaraga zidasanzwe, gusa umwuzukuru we yabihakanye mu kiganiro twagiranye. Yavuze ko ari ibyo abantu bagenda babeshya. Ku rundi ruhande yavuze iby’uko ategereje niba sekuru azahamwa n’ibyaha, gusa yemera ko aterwa ipfunwe no kuba sekuru ashinjwa ibyaha bya Jenoside, kuburyo hari n’aho yagiye ajya agahisha ko amukomokaho.

Aha kandi hari umuturirwa muremure wa Nsanzumuhire, uwo akaba murumuna wa Kabuga Felicien witabye Imana mu myaka irenga gato 10 ishize. Mu rugo rwe haba umugore yasize n’umwana we w’umuhungu, aba bo imitungo yabo ntiyakozweho nk’uko babihamije mu kiganiro twagiranye.

IREBERE VIDEO Y’IYI NKURU YOSE HANO :

Mukuru wa Kabuga Felicien witwa Katabarwa Martin we yabwiye Ukwezi TV ibinyanye n’uko Kabuga yabonye amafaranga, akaba umuherwe kandi atari yarize. Yavuze ko yakijijwe n’ubucuruzi bwa magendu, ubw’impu n’ibindi bitandukanye. Yanavuze kandi ku by’uko ashinjwa gutanga imihoro yakoreshejwe muri Jenoside, avuga ko na mbere ya Jenoside yacuruzaga imihoro cyane.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUKURU WA KABUGA HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA