Madamu Jeannette Kagame asaba urubyiruko gukomeza kubakira kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kugira ngo rukomeze kwigobotora ingaruka z’amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo dore ko hakiri urugendo mu bumwe n’ubwiyunge.
Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi mu ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe Igihango cy’Urungano ryateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’Umuryango Imbuto Foundation.
Muri iri huriro rigamije Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nubwo gahunda ya Ndi Umunyarwanda yagize akamaro kanini mu bumwe n’ubwiyunge ariko ko abantu bakwiye kwikebuka bakareba ahaginekewe ingufu kugira iyi iyi gahunda yinjire mu mibereho y’Abanyarwanda.
Yavuze ko Igipimo cy’Ubumwe n’ubwiyunge cya 2020 “kigaragaza ko tugifite imbogamizi yo kuganira ku bikomere byatewe n’aya mateka mabi, no kwemera Jenoside yakorewe Abatutsi mu kuri kwayo…”
Yakomeje agira ati “Ibi kandi bigashimangirwa n’ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko ibikomere n’ibibazo by’ihungabana, bigenda byiyongera, by’umwihariko mu barokotse Jenoside. Hakaba kandi n’uruhererekane rw’iryo hungabana mu bana bavuka.”
Yagarutse ku mbuga nkoranyambaga zikomeje kuba umuyoboro w’abamamaza ingengabitekerezo ya Jenoside n’abapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, aboneraho gusaba urubyiruko kwinjira mu rugamba rwo guhangana n’aba bantu kandi rukabikora ari rwinshi.
Yagize ati “Mu gihugu cyiyubaka, cyabayemo Jenoside ifite umwihariko nk’uwacu, gutsinda uru rugamba bisaba urubyiruko rwinshi nkamwe, rufite imyumvire isobanutse kandi yagutse, tugaharanira ikiduhuza kuruta ikidutandukanya.”
Yifashishije igitekerezo shusho cy’inyoni yitwa colibri yagereranywa nk’Umununi, yavuze ko igihe kimwe iyi nyoni yari mu ishyamba rikaza gushya bigatuma iyi nyoni na ngenzi zayo n’izindi nyamaswa zigira ubwoba ariko Umununi ukajya kuzana amazi yo kuzimya ukagenda uzana igitonyanga kimwe kimwe.
Izindi nyamaswa zasetse umununi ko iki gitonyanga kitazimya umuriro, uzisubiza ko utabigeraho wonyine ahubwo ko hakenewe umusanzu wa buri nyamaswa.
Aha yaboneyeho kubwira urubyiruko ko mu guhangana n’abakomeje kugoreka amateka no kubiba ingengabitekerezo bisaba imbaraga za buri wese kandi ntihabeho gucika intege.
Yagize ati “Mwumvise inkuru y’umununi, murakoresha mute ikoranabuhanga mu guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside ndetse no gusenya ubunyarwanda ?”
Akomeza agira ati “Mushake uburyo bwiza bwo komorana ibikomere, no kubwira abana mubyara, ukuri kwa Jenoside n’amahitamo yacu, kugira ngo nabo bazakomerezeho.”
UKWEZI.RW