Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatatu Tarik 18 Kanama iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye Abaturarwanda uruhare bakomeje kugira mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 iboneraho kubibutsa gukomeza kubahiria amabwiriza yashyizweho.
Bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida Kagame Paul mbere y’uko abagize Guverinoma batangira ikiruhuko.
Ni inama yaganiriwemo ingingo zinyuranye zirimo izo kureba aho gahunda yo gutenga inkingo za Covid-19 igeze ndetse n’ibijyanye n’Ingabo z’u Rwanda ziherutse koherezwa mu butumwa mu bihugu bitandukanye.
Iyi nama yateranye mu gihe abamaze gukingirwa mu Rwanda hose bakabakaba miliyoni imwe barimo abari mu bikorwa byo guhangana n’iki cyorezo cya COVID-19 ndetse n’abafite ibyago byo kuzahazwa na cyo kurusha abandi.
Iri tangazo rigira riti “Inama y’Abaminisitiri irashimira Abaturarwanda uruhare rwabo muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, ikaba ibasaba kwitabira kwikingiza kuko inkingo zigenda zirushaho kuboneka no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagabanye ikwirakwira rya COVID-19.”
Guverinoma y’u Rwanda kandi yaboneyeho gushimira ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bikomeje guha u Rwanda inkunga y’inkingo zitezweho kurandura iki cyorezo.
Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye mu gihe kuri uyu wa Gatatu u Rwanda rwakiriye inkunga y’inkingo 489 060 rwahawe na Leta z’Ubumwe za America.
UKWEZI.RW