Inkuru yo kongera gusubika inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango w’Ibihugu bikorsha icyorengereza (Commonwealth) igomba kubera i Kigali mu Rwanda, yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki indwi Gicurasi 2021. Ni inkuru yashenguye bamwe mu bikorera bamaze iminsi bitegura.
Isubikwa ry’iyi nama ryatangajwe mu itangazo ry’Ubunyamabanga Bukuru bw’uyu muryango ryasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gicurasi 2021.
Iri tangazo ririmo ibyatangajwe n’impande zombi yaba Leta y’u Rwanda ndetse n’Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth, rigaragaza ko iyi nama yagombaga kuba mu kwezi gutaha yasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19 cyongeye kuzura umugara mu bihugu binyuranye ku Isi.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyashingiye ku mibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye y’uko iki cyorezo giteye kuko gikomeje kwiyongera cyane ku Isi no mu bihugu binyamuryango.
Perezida Kagame Paul avuga ko gufata umwanzuro wo gusubika ku nshuro ya kabiri iyi nama bitari byoroshye ariko ko icyangombwa ari ukurengera ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati “Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage ba Commonwealth ni ingenzi muri ibi bihe bikomeye.”
Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwalth uherutse no kuza i Kigali kureba aho imyiteguro igeze akanayishima ubwo yavuze ko nta gihugu kigeze kitegura neza nk’u Rwanda, na we yavuze ko gusubika iyi nama bishingiye ku bwiyongere bwa COVID-19 bityo bitashoboka ko abantu bahurira hamwe.
Yaboneyeho kwisegura ku Rwanda ndetse no kurushimira uburyo rukomeje kwihanganira izi mpinduka kandi rugakomeza kwitegura.
Patricia Scotland yavuze ko na we yifuza kuzabona iyi nama iteraniye i Kigali ku buryo afite amatsiko y’igihe iyi nama izaba yabaye.
Ubunyamabanga bukuru bwa Commonwealth buzongera butange indi tariki nshya y’iyi nama isubitswe ubugirakabiri.
Inkuro yasogose bamwe mu bikorera
Bamwe mu bikorera by’umwihariko abafite ibikorwa byo kwakira abantu no gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, bari bamaze iminsi bari mu myiteguro.
Abafite za Hoteli bamwe bari bamaze iminsi bakora amasuku, abandi basana ndetse banatunganya ibyumba na bimwe mu bikorwa byabo kugira ngo abashyitsi nibaza bazagubwe neza.
Abatwara abagenzi na bo, bamwe baguze imodoka nshya zijyanye n’igihe ndetse, abandi basubirishamo izo bari bafite zikagira ibyo zongerwamo kugira ngo zizatware abazitabira iyi nama ya CHOGM banyuzwe.
Bamwe mu banyamahoteli bavuga ko ibyumba byabo byose byari byaramaze gusabwa ku buryo bari bizeye ko bagie guhozwa amarira y’igihombo batewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Ntakabuza ko amarira yarushijeho kwiyongera kuko bamwe muri bo batse inguzanyo muri banki ndetse no mu kigega nzahurabukungu kugira ngo bakore biriya bikorwa by’imyiteguro, ubu bakaba batazabona inyungu bari biteze muri iriya nama.
Umwe muri bo yagize ati “Ni igihombo kije kiyongera mu bindi, urabizi ko turi mu bantu bagizweho ingaruka zikomeye n’iki cyorezo aho dufunguriwe dushora amafaranga menshi mu kwitegura iyi nama, none dore irongeye irasubitswe, urumva ko ari amarira gusa.”
Uyu mushoramari kandi avuga ko amafaranga bakoresheje muri iriya myiteguro ari inguzanyo ku buryo igihe cyo kuyishyurira bari bizeye ko nibura hari icyo bazaba bakuye muri iriya nama ariko ubwo bikaba byongereye umutwaro n’ingaruka zatewe na COVID-19.
UKWEZI.RW