AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Itariki Perezida Macron azagerera mu Rwanda yamenyekanye

Itariki Perezida Macron azagerera mu Rwanda yamenyekanye
18-05-2021 saa 16:08' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1495 | Ibitekerezo

Byari bimaze iminsi bivugwa ariko umunsi nyiri zina utazwi. Ubu byamenyekanye ko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa azagera mu Rwanda tariki 27 Gicurasi 2021 mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Muri uru ruzinduko azasoza tariki 28 Gicurasi, Perezida Emmanuel Macron biteganyijwe ko azasura ibikorwa binyuranye mu Rwanda birimo gusura urwibutso rwa Kigali rushyinguyemo inzirakarengane zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Biteganyijwe kandi ko azasura inzu ndangamurage y’Abafaransa (Centre Culturel Francophone) ubu yamaze kuzura ndetse ikaba yaratangiye gukora dore ko aho yahoze hari hamaze igihe hafunzwe, bikaba biteganyijwe ko ari we uzafungura iyi nshya.

Bamwe mu bazi iby’uru ruzinduko, bavuga ko Perezida Emmanuel Macron ashobora kuzagirana ikiganiro n’Itangazamakuru.

Perezida Emmanuel Macron agiye kuza mu Rwanda nyuma y’icyumweru n’igice Perezida Kagame Paul na we agiriye uruzinduko mu Bufaransa aho ari ubu akaba yaritabiriye inama ebyiri.

Azaba aje kandi nyuma y’igihe gito hasohotse Raporo ebyiri zagaragaje ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse Guverinoma z’Ibihugu byombi zikaba zarazakiriye neza.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na France 24 na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yavuze ko kuba Raporo yakozwe n’u Buransa ivuga ko nta bufatanyacyaha bwa kiriya Gihugu muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ibyo atari byo biza imbere muri ziriya raporo ahubwo ko icy’ingenzi ari uko zombi zigaragaza uruhare rwa kiriya gihugu mu byabaye mu Rwanda.

Abajijwe ku bijyanye no kuba u Bufaransa bwatera intambwe bugasaba imbabazi nk’ibindi bihugu bimwe byasabiye imbabazi ibyo byakoze n’ibyo bitabashije gukora, Perezida Kagame yavuze ko ibyo bireba u Bufaransa ubwabwo kuko we atasaba igihugu gukora ibintu runaka.

Icyakora yavuze ko mu gihe u Bufaransa bwasaba imbabazi byaba ari ikimenyetso kiza cyo gukomeza kunoza umubano ubu ukomeje kugenda ujya mu buryo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA