AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

James Musoni yahawe igihembo cy’umwaka wa 2020 ashimangira ko agikesha Perezida Kagame

James Musoni yahawe igihembo cy’umwaka wa 2020 ashimangira ko agikesha Perezida Kagame
5-10-2020 saa 10:34' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6569 | Ibitekerezo

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, yagizwe umudipolomate w’umwaka mu bahagarariye ibihugu bya Afurika muri Zimbabwe, kubera uruhare yagize mu iterambere ry’iki gihugu ahagarariyemo inyungu z’u Rwanda. Ni igihembo ahamya ko akesha Perezida Paul Kagame kubera imiyoborere ye y’indashyikirwa.

Ambasaderi James Musoni yavuze ko yishimiye iki gihembo kuko ari ikimenyetso cy’ubucuti bwiza hagati y’u Rwanda na Zimbabwe. Yavuze ko Politiki y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda iteza imbere amahoro, iterambere, ukwishyira ukizana no guteza imbere igihugu mu bukungu no mu by’imiyoborere

Amb Musoni yagize ati : "Umubano wacu na Zimbabwe wakomeje kwiyongera kuva twafungura ambasade yacu hano muri Mutarama 2019 kandi turateganya ko ubufatanye bwacu buzarushaho gutera imbere".

Ati : “Iki gihembo ntitwari kukibona hatabayeho ubufatanye tudahwema guhabwa na guverinoma ya Zimbabwe n’abaturage bayo b’inshuti nziza z’u Rwanda.”

Amb Musoni yavuze ko Covid-19 yatesheje agaciro gahunda yo kwakira inama y’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe yari iteganyijwe kubera i Kigali muri Werurwe uyu mwaka, aho byari biteganyijwe ko hari gusinywa amasezerano y’ubucuruzi ndetse no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya za guverinoma zombi.

Yavuze ko ubu hashyizwe ingufu mu kwiteguza kwakira inama y’ubucuruzi n’ishoramari i Kigali mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Amb Musoni kandi yashimiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko iki gihembo kigaragaza ko ubuyobozi bwe bufite icyerekezo. Ati : "Iki gihembo twakibonye kubera ubuyobozi bw’icyerekezo bwa Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda".

Ati : “Ubuyobozi bwe butanga umurongo ukangurira abantu bose mu guhora batera imbere ndetse bakanakora neza.”

Kuva u Rwanda rwafungura ambasade muri Zimbabwe, Amb Musoni yagize uruhare rugaragara mu bikorwa bizamura ubucuruzi n’ishoramari. Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Zimbabwe kandi, uyobowe na Amb. Musoni James, wafashije Zimbabwe mu bikorwa byo kunoza isuku muri iki gihugu.

Iki gihembo cya Diplomat of the Year Awards giterwa inkunga n’ihuriro ry’abadipolomate bo ku isi yose muri Zimbabwe. Abatsinze batorwa binyuze muri komite igizwe n’abanyamakuru, sosiyete sivile n’abahagarariye ubucuruzi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA