Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus mu Mujyi wa Kigali, amasibo atatu yo muri Kicukiro yari iri muri gahunda ya #GumaMuRugo yakuwemo, guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2020.
Itangazo rya Minaloc ryo kuri iki Cyumweru tariki 9 Kanama 2020, rivuga ko gukura aya masibo muri guma mu rugo bishingiye ku busesenguzi bwakozwe n’inzego zibishinzwe ku bijyanye n’imiterere ya Coronavirus mu Rwanda.
Ayo masibo ni Ubutwari, Icyerekezo no Gukunda Igihugu yo mu Mudugudu wa Kabutare, Akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko imidugudu yo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, yari isanzwe muri Guma mu rugo, yo ikomeza kugumamo. Iyo ni Umudugudu wa Tetero, uw’Indamutsa n’uw’Intiganda.
Abatuye mu midugudu yagumye muri #GumaMuRugo, barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza abigenga.
MINALOC kandi irasaba inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza.
Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n’inzego z’ubuzima, haba hagize ugaragaza ibimenyetso agahamagara umurongo wa 114.
Muri rusange mu Rwanda harabarurwa abantu 2134 banduye iki cyorezo mu gihe abamaze gukira bo ari 1300 naho abakirwaye ni 828. Hamaze gufatwa ibipimo 293.605 birimo 4.452 byafashwe kuri uyu wa Gatandatu.