Inzego z’ibanze zifatanyije n’iz’umutegano ndetse n’abahagarariye imiryango ireberera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyarugenge bamaze kubona imibiri isaga 100 y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu rugo rw’umuturage.
Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020 nibwo mu Mudugudu wa Mpano, mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, habonetse ibyobo bibiri byajugunywemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020,nibwo ubuyobozi bwatangaje ko hamaze kuboneka imibiri isaga 100 muri urwo rugo.
Aharimo kuvanwa iyi mibiri ni hafi y’isangano ry’umuhanda ahazwi nko ku Rya Nyuma mu rugo rw’uwitwa Simbizi François bivugwa ko ari na we wari wahashyize bariyeri.
Uyu mugabo yaje no gupfa aguye muri gereza.
RBA yatangaje ko kugeza ubu inzego z’ubugenzacyaha zimaze guta muri yombi abantu batandatu bakekwaho kwanga gutanga amakuru yerekeranye n’iyo mibiri yajugunywe muyri ibyo byobo.
Mu bafashwe harimo umugore wa Simbizi, abana babo, ndetse n’uwigeze kuba umuyobozi mu nzego z’ibanze muri aka gace.
Hashize imyaka 26 jenoside yakorewe abatutsi ibaye, kuba iyi mibiri itarigeze igaragazwa muri icyo gihe cyose, hari amakuru avuga ko ba nyiri urwo rugo bagendaga batanga ruswa kugira ngo bitamenyekana.
Biravugwa kandi ko uwabaye umuyobozi mu nzego z’ibanze, uri mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha, yari azi neza ayo makuru ariko ntayatangaze kuko bahoraga bamuha amafaranga ngo aceceke.
Kera kabaye, ngo yaje kubiganiriza umuntu, na we ahita atanga amakuru, bimenyekana bityo.