AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

“Les faits sont têtus” : Macron yasuye ku Gisozi ahashyinguye inzirakarengane ibihumbi 250 zazize Jenoside

“Les faits sont têtus” : Macron yasuye ku Gisozi ahashyinguye inzirakarengane ibihumbi 250 zazize Jenoside
27-05-2021 saa 10:49' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1564 | Ibitekerezo

Perezida Emmanuel Macron uri mu Rwanda, kimwe mu bikorwa bya mbere yakoze ni ugusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ahashyinguye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zazize Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Perezida Emmanuel Macron yasuye uru rwibutso nyuma yo guhabwa ikaze na mugenzi we Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu gikorwa cyabereye muri Village Urugwiro.

Gusura uru rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi rushyinguyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250, kibaye kimwe mu bikorwa bya mbere Perezida Macron akoze akigera mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame ubwo yatangizaga icyumweru cyo ku nshuro ya 20 Jenoside Yakorewe Abatutsi, yagarutse ku bihugu bimwe na bimwe by’ibihangange byagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ariko byari bikomeje kwinangira kurwemera ndetse byaranze gusaba imbabazi.

Ibi bihugu birimo n’u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse bikaba bishimangirwa na Raporo ebyiri ziherutse kujya hanze zirimo iyitiriwe Duclert yakozwe ku ruhande rw’u Bufaransa n’iyitiriwe Muse yakozwe ku ruhande rw’u Rwanda.

Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko ibyakozwe n’ibyo bihugu bitazasibangana ndetse ko n’ibimenyetso bibihamya bihari. Mu rurimi rw’Igifaransa, Perezida Kagame yagize ati “les faits sont têtus.”

Perezida Emmanuel Macron ubu uri mu ruzinduko mu Rwanda, asuye urwibutso rwa Gisozi runarimo ibikorwa bigaragaza amwe mu mateka y’umugambi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’uburyo yakozwe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA