Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine avuga ko Minisiteri ayoboye igiye kwicarana n’izindi nzego zirimo n’ikigo cy’igihugu cy’imiturire bagashaka icyakorwa kugira ngo inyubako za Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye zijyane n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Huye.
Yabitangaje kuri uyu wa 3 Nzeli 2020, ubwo yasuraga inyubako zitandukanye za Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye agasanga inyinshi zirashaje kuko zimaze imyaka myinshi.
Mubizitabwaho mu guhindura isura y’inyubako za Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye harimo no gukuraho amabati ya fibro cement. Ubushakashatsi bwagaragaje ko aya mabati abamo ikinyabutabire cya asbestos gitera kanseri.
Dr Uwamariya avuga ko kuba inyubako z’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda zishaje bifite ishingiro kuko zimaze imyaka myinshi dore ko iyi Kaminuza yatangiye mu 1962.
Yagize ati “Inyubako za Kaminuza mu mujyi wa Huye inyinshi zirashaje. Sindi bubabwire nonaha ngo tugiye gukora iki, hari ibibanza bikeneye kubakwa, hari amazu akeneye kuvugururwa, gahunda yo kuvugura twarayitangiye, ikiciro cya mbere cyarebaga ibijyanye n’amazu abanyeshuri bararamo, ikiciro cya kabiri kizareba uko iryo vugurura no gusana cvajyanishwa n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Huye”.
Muri uru ruzinduko Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya yatemberejwe inyubako zitandukanye za UR Huye Campus ari kumwe n’umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’igihugu cy’imiturire Nsanzineza Noel, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza Dr Rose Mukankomeje, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Gakire Bob, Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye Murefu.
Minisitiri Uwamariya yabwiye abanyamakuru ko atahita atangaza ikigiye gukorwa nyuma y’uru ruzinduko kuko bazabanza kwicarana n’izi nzego bari kumwe bagafatira hamwe umwanzuro.
Ati “Kuba amazu ashaje birumvikana kuko amaze igihe kinini cyane, amwe atarimo n’abantu kandi burya inzu itarimo abantu isaza kurushaho. Ibyo byose rero tuzabiganira n’inzego dufatanya umwanzuro uzavamo n’ubundi muzawutangarizwa kuko ntabwo ibikorwa bizakorwa hijimye”.
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ni imwe mu zifite amazu menshi asakajwe fibro cement, Nsanzineza Noel, Umuyobozi w’Agateganyo wa RHA yavuze ko urugendo rwo gusimbuza amabati ya fibro cement muri rusange barugeze kuri 69%.
Intego Leta y’u Rwanda yari yihaye ni uko ibi bisenge byose byagombaga kuba byasimbujwe irindi sakaro bitarenze 2020. Iyi ntego ntabwo yagezweho bitewe n’ikibazo cy’ingengo y’imari itarabonekeye igihe nk’uko bitangazwa na Nsanzineza.
Yagize ati “Twasanze dukeneye miliyari 3 na miliyoni 600 kugira ngo fibro cement zibe zavuyeho ku mazu ya Leta”.
Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire RHA kivuga ko bitarenze 2021 inzu zose zisakaje fibro cement zigomba kuba zakuweho mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.