Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, avuga ko binyuranyije n’amategeko kuba inzego z’umutekano zarasa imfungwa cyangwa abakekwaho icyaha, anashimangira ko bidakwiye kuba hakoreshwa ingufu z’umurengera.
Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Minisitiri w’Ubutabera yagize ati : "Gukoresha ingufu z’umurengera cyangwa zica ku mfungwa/abakekwa ntibyemewe n’amategeko kandi ntibikwiye. Turakorana na Polisi y’u Rwanda n’inzego bireba iki kibazo gikemuke binyuze muri politike n’imikorere, gukaza kubibazwa kw’ababikora, amahugurwa no gukaza ubugenzuzi."
Ibi Minisitiri w’Ubutabera abitangaje nyuma y’uko muri iyi minsi hari abaturage barashwe bagapfa akenshi bafatiwe mu bikorwa byo kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirus. Ibi abantu batandukanye bamaze iminsi bagaragaza ko bigayitse cyane.
Nko mu ijoro ryo ku Cyumweru, umusore witwa Nsengiyumva Evariste wo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma yarashwe n’umupolisi arapfa ubwo Abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID- 19.
Mu ijoro ryo kuwa Kane, nabwo mu karere ka Gatsibo Polisi yarashe imfungwa ihita ipfa. Kuri uyu wa Gatanu nabwo mu murenge wa Kimisagara harashwe umuntu wari ufungiwe ku ishuri ribanza rya Kimisagara, bivugwa ko yashatse gutoroka inzego z’umutekano.