AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mpayimana wakurikiye Perezida Kagame mu majwi muri 2017 yahawe umwanya muri Minisiteri

Mpayimana wakurikiye Perezida Kagame mu majwi muri 2017 yahawe umwanya muri Minisiteri
13-11-2021 saa 07:35' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2134 | Ibitekerezo

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo Philippe Mpayimana wari umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017 akagira n’amajwi akurikira aya Perezida Paul Kagame watsinze ariya matora.

Nk’uko bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, Mpayimana Philippe yagizwe inzobere ishinzwe ubukangurambaga muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Uyu Mpayimana Philippe ahawe umwanya muri iyi Minisiteri ikiri nshya ishinzwe kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda no gusigasira indangagaciro nyarwanda.

Uyu mugabo utari uzwi muri Politiki y’u Rwanda, yamenyekanye muri 2017 ubwo yiyamamarizaga kuzahatanira kuyobora u Rwanda mu matora yabaye muri uwo mwaka aho yari ahanganye na Perezida Paul Kagame wari watanzwemo Umukandida na FPR-Inkotanyi ndetse na Dr Frank Habineza wari uhagarariye ishyaka Democratic Green Party of Rwanda.

Muri ariya matora yegukanywe na Perezida Kagame wagize amajwi 98.79%, Mpayimana yaje akurikira aho yagize amajwi 0,73% mu Gihe Dr Frank Habineza we yari yagize 0,45%.

Mu migabo n’imigambi ya Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga, yavugaga ko naramuka atowe, azarandura ubusumbane buri hagati y’Abanyarwanda mu bijyanye n’ubukungu, ubundi agakemura ikibazo cy’imisoro yavugaga ko ihanitse.

Mpayimana azwi nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu aho yakunze kumvikana avuganira uburenganzira bw’impunzi ngo kuko na we yanyuze muri ubu buzima mu gihugu cya Congo-Kinshasa.

Uyu mugabo kandi yanabaye mu buhungiro mu bihugu bya Congo Brazaville na Kameruni mbere yo kwerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA