AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ntabyo tudashobora guhangana nabyo mu bijyanye n’akazi- Perezida Kagame

Ntabyo tudashobora guhangana nabyo mu bijyanye n’akazi- Perezida Kagame
1er-06-2020 saa 16:45' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1930 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko abayobozi bahabwa imirimo yo gukorera igihugu bakwiye kwibuka ko ibyo bakoresha mu nshingano zabo ari umutungo w’igihugu ari nayo mpamvu baba bagomba kubibazwa iyo hatabayeho kuzuza inshingano.

Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi barahiriye inshingano nshya kuri uyu wa Mbere gukoresha imbaraga zidasanzwe by’umwihariko muri ibi bihe igihugu kiri mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus.

Kuri uyu wa Mbere tariki 1 Kamena 2020, nibwo Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi barimo Prof Nshuti Manase, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Richard Muhumuza, Agnes Nyirandabaruta Murorunkwere,Depite Deogratias Minani Bizimana, Hon. Abbas Mukama, Geraldine Umugwaneza na Emmanuel Kamere.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bose ari uguhora bazirikana ko ibyo bakora byose ari ibyo bikorera ariko byagera no ku mirimo abantu baba bashinzwe mu nzego za Leta bakibuka ko umugozi basenyera ari umwe wo guteza igihugu imbere.

Ati “Ntituvange inyungu zacu n’inyungu rusange cyangwa ntituzitiranye, inyungu zacu bwite. Niyo mpamvu habaho kuvuga ko abashinzwe imirimo nk’iyi bamaze kurahirira habaho no kubibazwa, kubirahirira.”

“Ni ukuvuga ko wemeye gukorera igihugu n’abanyarwanda ndetse bikagera aho biba ngombwa ko ibyo dukora, ibyo dukoresha biva mu mutungo rusange w’igihugu icyo gihe tugomba kubikoresha neza, iyo bitagenze neza kubibazwa ndumva atari igitangaza.”

Perezida Kagame yavuze ko ubusanzwe kuzuza inshingano bisaba imbaraga kandi zitrari nkeya ariko by’umwihariko ibi bihe bidasanzwe Isi n’igihugu cyacu kirimo byo guhangana n’icyorezo cya COVID19

Yatanze urugero rw’uko kuri uyu munsi bari kurahira bambaye udupfukamunwa kandi bicaye batatanye ndetse umuhango witabiriwe n’abantu bakeya ugereranyije n’abasanzwe bawitabira cyane ko uwazaga kurahira yaherekezwaga n’abo mu muryango we.

Yagize ati “Ibihe bidasanzwe rero abantu bakora ku buryo budasanzwe, tuzagenda tubimenyera ariko ngira ngo byose tubivanamo inyigisho nyinshi zidufasha guhangana n’ibyo mu gihe kidasanzwe. Ni ukuvuga ko byose ariko ntacyo tudashobora guhangana nacyo mu bijyanye n’akazi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko inshingano z’akazi no kuzibazwa ari ikintu kimaze igihe mu Rwanda ndetse hari n’aho bigera bamwe bagafatirwa ibyemezo bikomeye iyo batabashije kuzuza inshingano zabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA