AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ntaganzwa Ladislas wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu yakatiwe gufungwa burundu

Ntaganzwa Ladislas wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu  yakatiwe gufungwa burundu
28-05-2020 saa 14:04' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2118 | Ibitekerezo

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruzaburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka mu Karere ka Nyanza rwakatiye igifungo cya burundu Ntaganzwa Ladislas wahamwe n’ibyaba bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntaganzwa wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu [Muri Nyaruguru], yasomewe ibyaha bimuhama ndetse ahita anakatirwa kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020.

Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko yatawe muri yombi bwa mbere mu 2015 afatiwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, aza koherezwa mu Rwanda mu 2016, ari naho yahise atangira kuburanishirizwa.

Iburanisha rya Ntaganzwa ryabereye aho ibyaha byakorewe aho mu bagiye batanga ubuhamya bamuzi neza bamushinje ko yari kumwe n’abajandarume bafite imbunda ndetse agatanga amabwiriza yo kurasa imbaga yari yahungiye ku kibuga cya TTC Cyahinda.

Bavuze kandi ko abageragezaga guhunga basangaga batangatanzwe n’abandi bafite amacumu, ubuhiri, imihoro n’ibindi.

Bivugwa kandi ko imodoka ya komine ngo ni na yo yajyanye abagiye kwica Abatutsi ku Kanyaru.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntaganzwa yategetse ko Abatutsi bari bagiye guhungira i Burundi bagarurwa bageze ku mugezi w’Akanyaru, bicwa tariki ya 17 Mata 1994.

Yashinjwaga kandi ibyaha bya Jenoside, gushishikariza gukora Jenoside, ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu n’ibindi.

Ladislas ni umwe mu bari barashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihembo cya miliyoni 5$ ku muntu watanga amakuru yatuma bafatwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA