Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yaganiriwemo ingingo zinyuranye zirimo izirebana na gahunda yo gutanga inkingo za COVID-19 ndetse n’ibijyanye n’ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa mu bihugu binyuranye.
Iyi nama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida Kagame, yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021.
Itangazo by’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko iyi nama idasanzwe yateranye “kugira ngo barebere hamwe aho gahunda yo gutanga inkingo za COVID-19 igeze, ndetse banaganire ku zindi ngingo zitandukanye zirimo ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa hirya no hino.”
Iyi nama yiga kuri gahunda yo gutanga inkingo mu gihe mu Rwanda hamaze gukingirwa abakabakaba Miliyoni imwe dore ko kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kanama hari hamaze gukingirwa abantu 951 795.
Umujyi wa Kigali wakunze kugaragaramo imibare minini y’abandura COVID-19, honyine hamaze gukingirwa hafi 1/2 cy’abawutuye.
Iyi nama kandi ibaye nyuma y’ukwezi n’igice, u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri Mozambique kugarura umutekano wakunze kuzambywa n’ibyihebe.
Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique ziherutse gufata Umujyi wa Mocímboa da Praia wo mu Ntara ya Cabo Delgado wari umaze igihe ari ibirindiro by’ibyihebe byahungabanyaga iriya Ntara.
U Rwanda kandi ruherutse kohereza icyiciro cy’inyongera cy’abasirikare 750 muri Centrafrique aho basanze abandi bamazeyo igihe mu bikorwa byo kugarura amahoro muri kiriya gihugu.
UKWEZI.RW