AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

PM Ngirente muri Afurika y’Epfo yakiriwe na Perezida Ramaphosa anabonana na Olusegun Obasanjo

PM Ngirente muri Afurika y’Epfo yakiriwe na Perezida Ramaphosa anabonana na Olusegun Obasanjo
15-11-2021 saa 14:55' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1014 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente uri muri Afurika y’Epfo aho yitabiriye igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro imurikagurisha rihuriyeho Ibihugu bya Afurika rizwi nka Intra-African Trade Fair, yakiriwe na Perezida Cyril Ramaphosa anabonana na Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiye ahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iri murikagurisha ubera i Durban muri Afurika y’Epfo uteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021.

Iri murikagurisha mpuzabihugu bya Africa (IATF2021) rizarebera hamwe uko ubucuruzi bwo ku Isi buhagaze kugira ngo ubucuruzi bwo ku Mugabane wa Africa burusheho kuzamuka ku rwego rushimishije.

Iri murikagurisha ribera mu Kigo mpuzamahanga cya Durban, KwaZulu-Natal rizamara iminsi itandatu aho ritangira kuri uyu wa 15 kugeza 21 Ugushyingo 2021.

Ni imurikagurisha rizitabirwa n’abamurika bagera mu 1 100 bazamurika ibikorwa byabo birimo ibicuruzwa ndetse na serivisi bakora.

Iri murikagurisha kandi rizaba ririmo ba rwiyemezamirimo, abashinzwe ibigo by’imari mu Mugabane wa Africa, abahagarariye Guverinoma ndetse n’abashyiraho amategeko, rikaba zizitabirwa n’abantu 10 000 bazaza kwihera ijisho ibizaba biriho bimukirwa muri ririya murikagurisha.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA