AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

PM wa Ethiopia aje mu Rwanda kubonana na Kagame avuye muri Uganda kuganira na Museveni

PM wa Ethiopia aje mu Rwanda kubonana na Kagame avuye muri Uganda kuganira na Museveni
29-08-2021 saa 18:38' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1295 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed Ali uyu munsi wari muri Uganda aho yagiranye ibiganiro na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa kiriya gihugu, ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru yageze mu Rwanda aho aza kwakirwa na Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed wageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ku gicamunci cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byahise bitangaza ko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr Abiy Ahmed aje mu Rwanda mu ruzindiko rw’akazi rw’Iminsi ibiri aho biteganyijwe “Ahura na Perezida Kagame kuri uyu mugoroba.

Dr Abiy aje mu Rwanda avuye muri Uganda aho kuri uyu wa Gatandatu yahuye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni bakagirana ibiganiro.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje kuri Twitter ko yakiriye Dr Abiy mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye muri Uganda.

Yagize ati “Ibiganiro nagiranye na Abiy Ahmed byabaye ingirakamaro. Twumvikanye gukomeza gukorana ku ngingo zirebana no kongera ingufu mu mikoranire haba hagati y’ibihugu byombi, mu karere ndetse no ku rwego mpuzahanga mu birebana n’inyungu rusange.”

Muri ubu butumwa Perezida Museveni yashyize kuri Twitter, buherekejwe n’amafoto ari kuganira na mugenzi we Dr Abiy bombi ari babiri.

Dr Abiy asuye ibi bihugu byombi mu gihe cy’umunsi umwe, bimaze igihe bifitanye ibibazo aho byanageragejwe gushakirwa umuti ariko bikaba bitarawubonerwa kugeza ubu.

Ibi bihugu byombi byagiye bigirana ibiganiro bigamije kuvugutira hamwe umuti w’ibyo bibazo aho hagiye hazamo n’abahuza ari bo abakuru b’Ibihugu nk’uwa DRC, Felix Tshisekedi ndetse n’uwa Angola, João Lourenço.

UBWO YARI MURI UGANDA

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA