Perezida Kagame Paul uyu munsi arajya i Cabo Delgado muri Mozambique aho agiye mu ruzinduko rw’Iminsi ibiri muri kiriya Gihugu kimaze iminsi gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda kubona amahoro yari yarazambijwe n’ibyihebe.
Abanyarwanda benshi ubu bamaze kumenya izina Cabo Delgado nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa muri Mozambique, zihakubitiye incuro ibyihebe byari byaragize ibirindiro iriya Ntara.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, Perezida Kagame Paul ategerejwe ahitwa Pemba mu murwa mukuru w’iriya Ntara ya Cabo Delgado.
Biteganyijwe Perezida Kagame yakirwa na mugenzi we Filipe Nyusi uyobora Mozambique aho biteganyijwe ko baza kugirana n’ibiganiro byihariye.
Muri uru ruzinduko rw’Iminsi ibiri Perezida Kagame agirira muri Mozambique, araganira n’abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri kiriya Gihugu.
Muri uru ruzinduko kandi, biteganyijwe ko Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi bazayobora umuhango w’isinywa ry’amasezerano hagati y’Ibihugu byombi ajyanye n’imikoranire no kurushaho gutsimbataza umubano.
Hanateganyijwe ibiganiro bizahuza abayobozi muri Guverinoma z’ibihugu byombi bigamije gusangira ubunararibonye no gukomeza guha ingufu imikoranire mu nzego zinyuranye.
Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame Paul azifatanya na mugenzi we Filipe Nyusi mu birori byo kwizihiza umunsi w’Inzego z’umutekano muri kiriya Gihugu uzabera kuri Stade ya Pemba.
UKWEZI.RW