AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame asanga hakiri byinshi byo gukora ngo Isi itsinde COVID19

Perezida Kagame asanga hakiri byinshi byo gukora ngo Isi itsinde COVID19
14-08-2020 saa 19:05' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1251 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame yavuze ko icyorezo cya COVID-19 kigihari bityo ko n’abantu badakwiye gutezuka ku ngamba zo kwirinda, yibutsa abantu kwambara udupfukamunwa, bagasukura ibiganza ndetse bakanisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Perezida Kagame yabivuze mu bukangurambaga bwatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima bwo gushishikariza abatuye Isi kwamra neza udupfukamunwa kuko biri mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame yatambukije ubutumwa kuri Twitter ubwo yasubizaga Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abimbye ryita ku buzima (WHO), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus wibukije abatuye Isi ko bagomba kwambara udupfukamunwa.

Perezida Kagame wasubije ubu butumwa, yagize ati “Icyorezo kiracyugarije Isi. Nubwo tutari gutsindwa urugamba ariko haracyakenewe byinshi kandi byiza byo gukora. Kwambara agapfukamunwa, kwisuzumisha no kwiha akato no kwivuza (ku banduye) no kumvira inama z’inzobere z’ubuzima.”

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame, bwari buherekejwe n’ifoto ye yambaye neza agapfukamunwa.

Ubu butumwa bwa Perezida, bwaje bukurikira ubw’uriya muyoboziwa WHO wasabye abantu kubera urugero abandi kwambara udupfukamunwa.

Dr Tedros yagize ati “Igihe wambaye agapfukamunwa, uzaba uri guha ubutumwa bw’ubufatanye no kurinda abandi by’umwihariko abugarijwe na COVID-19.”

Muri uyu mukoro watangijwe n’uyu muyobozi wa WHO, yasabye abantu kwifata ifoto cyangwa amashusho (video) ubundi bakayisangiza inshuti kandi bakavuga mu mazina abo bifuza ko na bo bakora uyu mukoro.

Dr Tedros yasabye abantu batandukanye gukora ibi barimo abantu bakomeye. Mu bo yabisabye harimo abaperezida ari Kagame Paul w’u Rwanda, Emmanuel Macron w’u Bufaransa ndetse na Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA