Perezida Paul Kagame yavuze ko icyorezo cya COVID-19 kigihari bityo ko n’abantu badakwiye gutezuka ku ngamba zo kwirinda, yibutsa abantu kwambara udupfukamunwa, bagasukura ibiganza ndetse bakanisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.
Perezida Kagame yabivuze mu bukangurambaga bwatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima bwo gushishikariza abatuye Isi kwamra neza udupfukamunwa kuko biri mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo cya COVID-19.
Perezida Kagame yatambukije ubutumwa kuri Twitter ubwo yasubizaga Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abimbye ryita ku buzima (WHO), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus wibukije abatuye Isi ko bagomba kwambara udupfukamunwa.
Perezida Kagame wasubije ubu butumwa, yagize ati “Icyorezo kiracyugarije Isi. Nubwo tutari gutsindwa urugamba ariko haracyakenewe byinshi kandi byiza byo gukora. Kwambara agapfukamunwa, kwisuzumisha no kwiha akato no kwivuza (ku banduye) no kumvira inama z’inzobere z’ubuzima.”
Ubu butumwa bwa Perezida Kagame, bwari buherekejwe n’ifoto ye yambaye neza agapfukamunwa.
Ubu butumwa bwa Perezida, bwaje bukurikira ubw’uriya muyoboziwa WHO wasabye abantu kubera urugero abandi kwambara udupfukamunwa.
Dr Tedros yagize ati “Igihe wambaye agapfukamunwa, uzaba uri guha ubutumwa bw’ubufatanye no kurinda abandi by’umwihariko abugarijwe na COVID-19.”
Muri uyu mukoro watangijwe n’uyu muyobozi wa WHO, yasabye abantu kwifata ifoto cyangwa amashusho (video) ubundi bakayisangiza inshuti kandi bakavuga mu mazina abo bifuza ko na bo bakora uyu mukoro.
Dr Tedros yasabye abantu batandukanye gukora ibi barimo abantu bakomeye. Mu bo yabisabye harimo abaperezida ari Kagame Paul w’u Rwanda, Emmanuel Macron w’u Bufaransa ndetse na Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo.
Months into the fight against #Covid19, the pandemic still rages globally. We are not losing the battle but more & better work is needed. #WearAMask, wash hands, Test/Trace/Isolate/Treat & listen to advice of public health experts !! @WHO @AfricaCDC @RwandaHealth @RwandaGov pic.twitter.com/lxidYvXiUY
— Paul Kagame (@PaulKagame) August 14, 2020