AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Benjamin Mkapa yise umuvandimwe we

Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Benjamin Mkapa yise umuvandimwe we
24-07-2020 saa 16:21' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1219 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rwa Benjamin William Mkapa, avuga ko ari igihombo gikomeye ku mugabane wa Afurika

Benjamin William Mkapa wahoze ari perezida wa Tanzania yatabarutse ku wa Kane tariki 23 Nyakanga 2020, azize uburwayi nk’uko byemejwe na Perezida John Pombe Magufuli.

Umukuru w’Igihugu abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko yababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera Mkapa.

Yakomeje agira ati “Nihanganishije umuryango we, abaturage ba Tanzania n’inshuti yanjye Perezida Magufuri.”

Perezida Kagame yavuze ko urupfu rw’umuvandimwe we Mkapa ari igihombo gikomeye ku mugabane wose wa Afurika.

Mu Ukuboza 2017, ubwo yari mu biganiro byateguwe n’Umuryango FPR Inkotanyi hagamijwe kwizihiza isabukuru y’imyaka 30, Benjamin Mkapa yavuze ko RPF Inkotanyi ifite amateka akomeye ariko yo kwigirwaho n’andi mashyaka ya Afurika.

Yakomeje avuga ko byose Kagame abigeraho kuko afite abaturage beza kandi bamufasha muri uru rugamba. Mkapa kandi yavuze ko amashyaka nka RPF na CCM (Chama Cha Mapinduzi) ajya kuba amwe n’ubwo RPF ifite umwihariko wo guhagarika Jenoside.

Yavuze kandi ko bimwe mu bituma Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yuhabwa kandi akizerwa na Afurika ndetse n’Isi yose muri rusange ari imiyoborere myiza, uburyo yitaye ku banyarwanda ndetse n’uburyo akomeje gukunda Abanyafurika n’umugabane wabo.

Benjamin Mkapa watabarutse afite imyaka 81 ni umwe mu bari bakomeye muri Politiki ya Tanzania by’umwihariko mu ishyaka CCM.

Yayoboye Tanzania kuri manda ebyiri kuva mu 1995 kugeza mu 2005, yagiye ku butegetsi asimbuye Ali Hassan Mwinyi.

Mkapa wavukiye mu majyepfo ya Tanzania mu gace kitwa Mtwara, azakomeza kwibuka mu karere nk’uwakuriye ibiro bishinzwe ubuhuza mu biganiro bigamije gushakira amahoro u Burundi.

Umwaka ushize, Mkapa yari yagejeje ku nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, raporo isaba ko u Burundi buhindura itegekoshinga ryabwo rikajyana n’amasezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 2000.

Ibi byamaganywe n’intumwa zari zihagarariye u Burundi zavuze ko Abarundi batasubiramo itegekoshinga rishya batoye mu 2018.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA