AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Jutta Urpilainen ushinzwe ubutwererane muri EU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Jutta Urpilainen  ushinzwe ubutwererane muri  EU
29-05-2020 saa 15:27' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1059 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu yagiranye ibiganiro na Komiseri ushinzwe ubutwererane mu Muryango w’Ubumwe bw’I Burayi, Jutta Urpilainen.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Jutta Urpilainen byabaye kuri uyu wa 29 Gicurasi 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus.

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Umukuru w’Igihugu yatangaje ko ibiganiro bagiranye biri mu murongo w’umubano n’ubufatanye bukomeye busanzwe hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’I Burayi n’u Rwanda.

Yagize ati “Nagiranye ikiganiro cyiza na Komiseri Ushinzwe Ubufatanye n’Amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi Jutta Urpilainen ku bufatanye bw’u Rwanda n’uyu Muryango.

“Twishimiye inkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yaje ikenewe mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi.”

Muri Mata uyu mwaka , EU, yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 52 z’amayero, ni ukuvuga agera kuri miliyari 52.8 Frw.

Visi Perezida wa Komisiyo ya EU akaba n’intumwa yihariye y’uyu muryango mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, Josep Borrell Fontelles, yavuze ko uwo muryango watangije ubufatanye wise ’Team Europe’, bugamije gufasha abafatanyabikorwa mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus.

Ni gahunda yagenewe ingengo y’imari isaga miliyari 20 z’amayero, igamije gukumira ingaruka zikomeye zaba iz’ubuzima, imibereho y’abaturage n’ubukungu, zishobora gushamikira kuri iki cyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko kugeza ku wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020, abantu 349 aribo bamaze kwandura Coronavirus mu gihe abamaze kuyikira bose hamwe ari 245. Nta muntu urahitanwa n’iki cyorezo ku butaka bw’u Rwanda.

Komiseri ushinzwe ubutwererane mu Muryango w’Ubumwe bw’I Burayi, Jutta Urpilainen


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA