AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yakebuye Gen Muhoozi anamubabarira aho yari yatannye

Perezida Kagame yakebuye Gen Muhoozi anamubabarira aho yari yatannye
14-02-2022 saa 06:38' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7581 | Ibitekerezo

Lt General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we ndetse n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yashimiye Perezida Kagame wamukosoye akanamubabarira nyuma yo kuvuga ko agiye gutangiza amarushanwa y’ubwiza hagati y’abagore n’abakobwa bo mu Rwanda no muri Uganda.

Gen Muhoozi akomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bususurutsa abantu ndetse bamwe bagatembagara. Gusa hari na byinshi yagiye atangaza bigakurura impaka ndende.

Kuwa Gatandatu, abinyujije kuri twitter yagize ati : "Intambara rukumbi dushaka hagati ya Uganda n’u Rwanda, ni uguhatana tureba abafite abagore n’abakobwa beza kurusha abandi. Dukwiye gushyiraho ayo marushanwa akazajya aba buri mwaka"

Ibyo kuvuga ko agiye gutangiza aya marushanwa, bigaragara ko bitakiriwe neza na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ubona ko abagore n’abakobwa b’ibihugu byombi bose ari beza, ari nabyo byatumye akebura Lt. Gen Muhoozi.

Lt Gen Muhoozi, abinyujije kuri Twitter ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, yagize ati : "Data wacu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yambabariye kuko nashatse gutangiza amarushanwa y’ubwiza hagati y’Abanyarwandakazi n’Abagandekazi. Yambwiye ko bose ari beza, ndamushimira ko yanyunganiye akankebura"

Lt General Muhoozi Kainerugaba kandi akomeje gushyira kuri twitter ubutumwa bwerekana ko yubaha Perezida Kagame, anabwira abababajwe n’uko yiyunze na we, ko bazakomeza gutungurwa kuko ngo mu minsi iri imbere azanamugabira.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA