AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yasabye ubufatanye n’abarimu mu gufungura amashuri ngo abana bige mu mudendezo

Perezida Kagame yasabye ubufatanye n’abarimu mu gufungura amashuri ngo abana bige mu mudendezo
5-10-2020 saa 12:48' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5385 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye abarimu b0 mu Rwanda abibutsa ko abanyeshuri n’ababyeyi bishimira serivisi nziza babaha ndetse anavuga ko ku bufatanye nabo amashuri agiye gufungurwa kandi abana b’u Rwanda bakiga mu mudendezo.

Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ukwakira 2020, U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru Mpuzamahanga wa Mwarimu.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Umukuru w’Igihugu yavuze ko “Turazirikana Umunsi Mukuru Mpuzamahanga wa Mwarimu. Dufate umwanya dushimire abarimu bacu cyane cyane muri ibi bihe bikomeye.”

Yakomeje agira ati “Abanyeshuri n’ababyeyi bishimira servisi zanyu ntasimburwa. Dufatanye, dufungure amashuri, abana bacu bige mu mudendezo.”

Mu Rwanda kuri uyu munsi, hateganyijwe umuhango wo gushimira abarimu babaye indashyikirwa, aho bahabwa ibihembo bitandukanye. Mu myaka ishize, bagiye bahembwa moto, mudasobwa, televiziyo n’andi mashimwe atandukanye mu kubagaragariza agaciro kabo mu muryango nyarwanda.

Ifoto igaragaza Perezida Kagame ubwo yahuraga na Nyabutsitsi Augustin wamwigishije mu mashuri abanza


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA