Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Paul Kagame n’umuyobozi mukuru wa Space for Giants, Max Graham ; bashyize umukono ku masezerano agamije kwinjiza u Rwanda mu Ihuriro The Giants Club ryo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo Perezida Paul Kagame muri Villade Urugwiro yabanje kwakira umushoramari w’Umwongereza Evgeny Alexandrovich Lebedev bakagirana ibiganiro.
Ibi biganiro byakurikiwe n’igikorwa cyo gushyira umukono kuri ariya masezerano, cyakozwe na Perezida Paul Kagame ndetse na Max Graham uyobora Space for Giants.
Ihuriro The Giants Club risanzwe ririmo abantu bakomeye ku mugabane wa Africa, barimo abakuru b’ibihugu n’abashoramari bakora ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Perezida Kagame wasinye aya masezerano yinjiza u Rwanda muri ririya huriro, abaye Perezida wa gatanu uyasinye muri Africa nyuma y’abandi barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, uwa Gabon, Ali Bongo Ondimba, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ndetse n’umukuru w’Igihugu wa Botswana Mokgweetsi Masisi.
Ihuriro The Giants Club ryashinzwe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’inzovu nyuma yo kubona ko zariho zicika kandi izi nyamaswa ziri mu zikundwa na ba mukerarugendo benshi.
UKWEZI.RW