AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yasubije abibaza ku kuba Rusesabagina yarageze mu Rwanda abeshywe

Perezida Kagame yasubije abibaza ku kuba Rusesabagina yarageze mu Rwanda abeshywe
18-05-2021 saa 08:44' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1779 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame yagize icyo avuga ku bibaza niba Rusesabagina Paul yarageze mu Rwanda ashutswe, avuga ko ntacyari kubuza inzego z’Ubutabera bw’u Rwanda kumukurikirana ndetse anamara impungenge abavuga ko uyu mugabo atazahabwa ubutabera buboneye.

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yabajijwe kuri Rusesabagina Paul uri kuburanishwa n’Ubutabera w’u Rwanda wakunze kugarukwaho cyane ubwo yafatwaga.

Perezida Kagame yavuze ko atumva impamvu abantu bibaza kuri Rusesabagina gusa kandi aburana hamwe n’abandi benshi ndetse akaba afatwa kimwe na bo.

Ubwo Rusesabagina yagaragaraga mu butabera bw’u Rwanda, yaba we ndetse n’amahanga bavugaga ko yashimuswe kugira ngo agere mu Rwanda ndetse bamwe bakavuga ko batizeye ko azahabwa ubutabera buboneye.

Hari kandi abavugaga ko yabeshywe kugira ngo agere mu Rwanda, ibi kandi byanagarutsweho muri uru rubanza ubwo uwitwa Bishop Niyomwungere Constantin yiyemereraga ko yakoresheje amayeri yose kugira ngo Rusesabagina agere i Kigali ariko ko nta rwego rwari rwabimusabye.

Perezida Kagame yagarutse kuri ibi byo kuba Rusesabagina yarabeshywe, agira ati “Bitwaye iki kubeshya umunyabyaha uri gushakisha ? Iyo umubonye, ni he umushyira ? Niba ari mu rukiko, ndakeka ibyo ntacyo bitwaye.”

Naho kuri ziriya mpungenge zo kuba hari bamwe bavuga ko atazahabwa ubutabera buboneye, Perezida Kagame yagize ati “Ndashaka nanjye ubwanjye kubona ubutabera buciye mu mucyo, ni kuki mwumva ko ubutabera buboneye bugenewe abandi aho kuba twe ? Kuki ?

Ni yo mpamvu abantu bisanga baguye muri ibi bintu bidafite agaciro, bikarangira babaye abantu baronda uruhu, ni nk’aho ikintu cyonyine giciye mu mucyo mu Rwanda cyangwa muri Afurika, kigomba kugenzurwa n’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa se abandi. Si byo rwose.”

Rusesabagina uregwa hamwe n’abandi bantu 20 barimo abahoze ari abasirikare bakomeye mu mutwe wa FLN, yamaze kwikura mu rubanza mu gihe urubanza rukomeje ndetse bamw mu bo baregwa hamwe bakaba bemera ibyaha banabisabira imbabazi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA