Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu 7 barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo Rutaganda Jean Felix bakurikiranyweho ibyaha bishingiye ku ihohoterwa Umurundikazi utuye mu murenge wa Mugomba ariko akaba yarahoze atuye mu murenge wa Mukindo avuga ko yakorewe n’abantu batandukanye barimo na gitifu Rutaganda Jean Felix.
Tariki 22 Kamena 2020, nibwo Ikinyamakuru UKWEZI twabagejejeho inkuru y’ubuhamya bwa Niyomuhoza Joselyne avuga uko yahohotewe n’umugabo we Macumu Ildephonse afatanyije n’abandi bantu barimo na Gitifu Rutaganda.
Mu buhamya bwe avuga ko gitifu Rutaganda yamuroshye mu Kanyaru, akavuga ko uku kumuroha bifitanye isano no kuba umugabo we Macumu yaramwiciye umwana, agakeka ko Macumu yaba ari we wari inyuma y’uyu mugambi ngo atazakurikirana ikibazo cy’iyicwa ry’umwana we.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yatangarije UKWEZI ko aba bagabo barindwi batawe muri yombi tariki 25 Kanama 2020 bakaba bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Ndora, anatangaza ibyaha bakurikiranyweho n’ibihano biteganyijwe kuri buri cyaha bakurikiranyweho.
Abatawe muri yombi ni Rutaganda Jean Felix, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara, Ntahompagaze Emmanuel, Umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Mukindo, Habyarimana Alphonse, DASSO ukorera mu murenge wa Mukindo, Hategekimana Charles, wahoze ari umukuru w’umudugudu wa Mihigo, Macumu Ildephonse alias Bagora, umugabo wa Niyomuhoza, umugore uvuga ko yatawe mu Kanyaru, Nsengiyumva Vincent umuturage na Habonimana Jean Baptiste nawe ni umuturage.
Aba uko ari barindwi bakurikiranyweho ibyaha birimo gufunga umuntu binyuranyije n’amategeko, Gukubita no gukomeretsa, kwambutsa cyangwa kugerageza kwambutsa umuntu aca ahatemewe, gufata icyemezo kibuza iyubahirizwa ry’amategeko, ubufatanyacyaha mu kwambutsa cyangwa kugerageza kwambutsa umuntu aca ahatemewe, ubufatanyacyaha mu gufunga umuntu binyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, yavuze ko aba bose iki cyaha bagikoze bahohotera umuturage witwa Niyomuhoza Joselyne.
Ibyaha bakurikiranyweho n’ibihano byabyo
Gufunga binyuranyije n’amategeko ni icyaha giteganywa ni ingingo ya 151, y’itegeko nomero 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5,
Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 121 mu itegeko ry’ibyaha n’ibihano. Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5, akongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni 1.
Gufata icyemezo kibuza iyubahirizwa ry’itegeko. Ni icyaha gihanishwa ingingo ya 282, y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarengeje imyaka 5 n’ihazabu y’ibihumbi 500 ariko ritarengeje miliyoni frw.
Kwambuta cyangwa kugerageza kwambutsa umuntu aca ahatemewe. Ni icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 44 y’itegeko nomero 57/2018, ryo kuya 13 Kanama 2018, ryerekeye abinjira n’abasohoka mu Rwanda. Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 30 ariko kitarengeje amezi 6 cyangwa ihazabu y’ibihumbi 500 ariko itarengeje miliyoni.
Dr Murangira yagize ati “Iperereza rirakomeje hari ibyaha bishobora kuziyoneraho cyangwa n’abandi bantu. Dosiye ziri gukorwa zizashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe giteganywa n’amategeko”.