Abatuye mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, bishakiye ibiro by’Imidugudu 48 y’uyu Murenge. Bavuga ko babikoze mu rwego rwo kwiyorohereza kubona serivisi bakenera mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze zihera mu Mudugudu
Aba baturage bishimira ko byabafashije kunoza serivise zihabwa abaturage no korohereza abayobozi b’Imidugudu, gutandukanya inshingano z’akazi n’iz’imiryango yabo.
Aba baturage bo mu Murenge wa Bugeshi bavuga ko mu mpamvu zatumye batekereza gushyiraho ibiro by’Umudugudu, harimo kuba bataramuboneraga ku gihe ariko n’igihe bamubonye ntibamwisanzureho nk’umuyobozi wabo bitewe n’uko yakoreraga mu rugo.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabuhanga mu kagari ka Mutovu, Nsanzumuhire Damien avuga ko biro by’Umudugudu byamufashije kugira gahunda ihamye y’akazi, no kwita ku bibazo by’abaturage ayobora atabangamiye abagize umuryango.
Kugeza ubu Imidugudu 48 yo mu Murenge wa Bugeshi yose ikorera mu nzu zishyurwa n’abaturage, aho buri rugo rutanga igiceri cy’ijana ku kwezi.
Bavuga ariko ko bafite gahunda yo kwiyubakira ibiro by’Imidugudu mu gihe kitarambiranye nk’uko bakomeza babisobanura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi Rwibasira Jean Bosco, avuga ko ubuyobozi bwiyemeje gushyigikira icyifuzo cy’aba baturage nk’uko buherutse kubashyigikira bakabona ibiro by’utugari tubiri, two muri uyu murenge natwo twari tugikorera mu bukode
Umurenge wa Bugeshi uherutse guhiga indi mirenge igize akarere ka Rubavu mu kwesa imihigo yo mu nzego zitandukanye z’imibereho y’abaturage, by’umwihariko mu bumwe n’ubwiyunge, kandi abayobozi n’abaturage b’uyu murenge bavuga ko bazakomeza guhanga udushya bagamije iterambere n’imibereho myiza y’umurenge wabo.
Ivomo : RBA
UKWEZI.RW