Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwakiriye amabaruwa y’ubwegure bw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ibiri barimo uwigeze gufungwa ariko akaza kugirwa umwere ndetse n’uwavugwagaho kugenda biguruntege mu mikorere.
Abeguye ni Nyiransengiyumva Monique wayoboraga Umurenge wa Nyakiriba, wigeze gufungwa muri 2018 ubwo yayoboraga Umurenge wa Kanzenze.
Icyo gihe yari arafunzwe akekwaho kwakira ruswa ariko nyuma aza kugirwa umwere ararekurwa ndetse asubira mu kazi aza no guhindurirwa Umurenge aho ubu yayoboraga Umurenge wa Nyakiriba.
Kazendebe Heritier wayoboraga Umurenge wa Nyamyumba, we bivugwa ko yakunze kugirwa inama n’inzego zimukuriye zimusaba gukorana ibakwe ku muvuduko wifuzwa.
Beguye mu gihe byari bimaze iminsi binugwanugwa ko bashobora kwegura dore ko ngo muri kariya Karere hari abandi bakoze bagera muri 30 barimo abo mu Tugari no mu Mirenge ngo bashobora gusezera cyangwa gusezererwa kubera amakosa bavugwaho.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yemeje ko ubuyobozi bw’Akarere bwakiriye amabaruwa ya bariya basabye kwegura ubu hakaba hakurikiyeho kubusuzuma.
UKWEZI.RW