AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rwanda&Burundi : Ba Perezida wa Sena bahuye bishimira intambwe yatewe mu kuzahura umubano

Rwanda&Burundi : Ba Perezida wa Sena bahuye bishimira intambwe yatewe mu kuzahura umubano
9-09-2021 saa 08:34' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1164 | Ibitekerezo

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin na Perezida wa Sena y’u Burundi, Sinzohagera Emmanuel bagiranye ibiganiro, bashima intambwe imaze guterwa mu kunoza umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka itandatu urimo igitotsi.

Aba bayobozi bakomeye mu bihugu byabo, bahuriye muri Autriche aho bombi bari bitabiriye Inama ya 5 y’abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi yaberaga i Vienna kuva ku wa 07 kugeza ku ya 08 Nzeri 2021.

Ubuyobozi bwa Sena y’u Rwanda, bwifashishije urubuga rwa Twitter, bwatangaje ko Dr Iyamuremye Augustin yahuye na mugenzi we w’u Burundi, Hon Sinzohagera Emmanuel.

Ubutumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza aba bayobozi bakomeye mu bihugu by’ibituranyi bamwenyura bigaragara ko bishimye, bugira buti “Bishimiye ubushake buhari n’intambwe imaze guterwa mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’Ibihugu byombi.”

Bukomeza bugira buti “Ba Perezida ba Sena z’Ibihugu byombi u Rwanda n’u Burundi biyemeje gutsura umubano ku rwego rw’Inteko zishinga Amategeko, no gushyigikira Guverinoma z’Ibihugu mu bushake zifite bwo gukemura ibibazo bibangamiye umubano w’Ibihugu byombi.”

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yanizeje mugenzi we w’u Burundi ubutumire mu nama rusange y’umuryango w’Inteko zishinga Amategeko (IPU) izabera mu Rwanda mu Ukwakira 2022.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka itandatu ujemo igitotsi aho ibihugu byombi byagiye bishinjanya kubangamirana mu by’umutekano.

Gusa hakomeje kugaragazwa ubushake bwo gukemura ibyo bibazo nk’uko byanagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu kiganiro aheruka kugirana na RBA aho yavuze ko ibihugu byombi bifite ubushake bwo gukemura ibibazo ndetse ko hagiye habaho ibiganiro byahuje abaminisitiri banyuranye.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA